Rozine wakinnye muri City Maid yagaragaje umukoro w’ibyamamare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside 
Ibyamamare

Rozine wakinnye muri City Maid yagaragaje umukoro w’ibyamamare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside 

MUTETERAZINA SHIFAH

April 10, 2024

Bazongere Rosine uzwi cyane muri filimi y’uruhererekane yitwa City Maid, avuga ko kuba icyamamare ari umugisha ukomeye kuko uba ufite amahirwe n’umukoro ukomeye wo kwerekana isura nyayo y’Igihugu cyawe.

Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ataravuka, Bazongere asanga afite umukoro wo gukura amaboko mu mifuka agakora kandi akarwanya yivuye inyuma ivangura n’igisa na ryo, agakomeza kwigira ku butwari bw’abarokotse, kuko batanze imbabazi aho bitashobokaga.

Yemeza ko kuba uruganda rwa Sinema mu Rwanda rumaze gukura no gutera imbere, Bazogere asanga agomba gutanga umusanzu we mu kuvuga amateka nyayo y’igihugu, akarwanya abahakana n’abapfobya Jenoside ashimangira amateka nyayo y’Igihugu cye.

Ati: “Tugomba kumenya ko ari byo soko y’Igihugu gitekanye, tukabishyira ku mutima, kugira ngo n’abakinishaga amateka yacu babone ko turi maso kandi tudateze kubyibagirwa, bizadufasha kurinda Igihugu cyacu.”

Yongeraho ati: “Twese dukwiye kumenya ko turi indorerwamo cyangwa icyitegererezo cy’abadukunda n’abadukurikira, ni yo mpamvu dukwiye kujya muri gahunda zitandukanye zo kwibuka, kuko ni ho twungukira cyane ibijyanye n’amateka y’Igihugu cyacu.”

“[…] Hari ubwo duhura n’abanyamahanga bakagira amatsiko yo kumenya byinshi ku gihugu, biba bitangaje guhura n’umuntu uzwi cyane atazi amateka y’Igihugu cye, tukabyandika ku mbuga nkoranyambaga zacu, ni twe tuzi Igihugu cyacu, tucyibamo, abakivuga nabi si bo bakibamo. Dukwiye kuba urumuri tugahaguruka tukavuga abadukurikira bakamenya ukuri.”

Agaruka ku cyizere Umukuru w’Igihugu afitiye Abanyarwanda cy’uko batakongera kwemera uwo ari we wese wabasubiza inyuma, Bazongere abona bitanga umukoro ukomeye ku rubyiruko muri rusange. 

Ati: “Urubyiruko dukwiye kudatega amatwi abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni inshingano yacu kurwanya abapfobya ndetse tugasobanura neza amateka y’ibyabaye mu gihugu cyacu kuko tutabaye maso twakwisanga amateka yongeye kwisubiramo. Harabaye ntihakabe, ntabwo twifuza ko abana bacu bazabaho badafite ba sekuru, ba Nyirakuru nkuko ubu abenshi muri twe ntabo dufite.” 

Bazongere abona ko umwihariko w’Abanyarwanda wo kwigira no kwihangana ari cyo gituma kugeza ubu amahanga ahururira gusura u Rwanda, no kwifatanya na rwo mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Uretse kuba yaragaragaye muri filimi zitandukanye no mu maserukiramuco mpuzamahanga, Bazongere yashinze Umuryango Her Friends ufasha abangavu babyariye iwabo kwiyakira, kwikunda no kwigishwa ibyo bakora, kugira ngo bibateze imbere, harimo kudoda, kuboha n’ibindi byabafasha kurera abana babo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA