RP irashishikariza abanyeshuri kwimakaza Ndi Umunyarwanda
Imibereho

RP irashishikariza abanyeshuri kwimakaza Ndi Umunyarwanda

ZIGAMA THEONESTE

May 23, 2024

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’u Rwanda ryigisha Imyuga n’Ubumenyi ngiro (RP) burashishikariza urubyiruko by’umwihariko abiga muri iryo shuri kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda no kugira indangagaciro nzima zamagana amacakubiri kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itazasubira.

Byagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi 2024, ubwo iryo shuri ryibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye mu Ishuri rya IPRC Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa RP, Dr Mucyo Sylivie mu ijambo rye yagaragarije urubyiruko ko rukwiye kugira indangagaciro nzima rukitandukanye n’ikibi cyazana amacakubiri mu Rwanda, ahubwo bagaharanira kugira ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bushishikajwe no kubaka Umunyarwanda uzira amacakubiri, uzira ingengabitekerezo ya Jenoside kandi uharanira iterambere ry’igihugu cye. RP na yo ifite uruhare mu gufasha kugira ngo u Rwanda rugere kuri rya terambere rwifuza.

Rubyiruko amasomo muhabwa, muyavanemo indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda bityo muzavemo Abanyarwanda baharanira iterambere ryiza ry’umuturage, muvemo abakozi bimakaza Ndi Umunyarwanda, bazira ivangura iryo ari ryo ryose.”

Umuhuzabikorwa wa AERG IGIHOZO muri IPRC Kigali, Nsanzabera Emmanuel, yavuze ko kwibuka nk’urubyiruko bibaha isomo ryo guharanira ko Jenoside itazasubira ukundi.

Yagize ati: “Twebwe urubyiruko ni twe dufite inshingano zo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera yaba mu Rwanda n’ahandi hose.”

Yavuze ko kwibuka bifasha urubyiruko gusobanukirwa amateka y’ibyabaye kugira ngo bitazongera kuba aho basobanukirwa ubukana Jenoside yari ifite kugira n’ubyiruko rwo muri iki gihe rubyirinde.

Mahoro Josiane umunyeshuri muri IPRC Kigali avuga ko kwibuka bibafasha guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no kuba igihugu kitazongera gusubira mu mateka cyanyuzemo nk’ayo kuko urubyiruko rushishikajwe n’iterambere kandi rukomeje guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside yokorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije ikoranabuhanga.

Yagize ati: “Dukoresha imbuga nkoranyambaga, abantu bagoreka amateka, tukabasubiza tubabwira amateka nyakuri yaranze igihugu cyacu”.

Fabiola Ingabire ati: “Kwibuka nk’urubyiruko bidufasha kudakora ibikorwa nk’ibyo bagenzi bacu b’ubyiruko bakoze (gukora Jenoside). Kwibuka biradufasha cyane”.

Abo banyeshuri kandi bavuga ko urubyiruko rutagira uruhare mu bikorwa byo kurwanya Jenoside, rukwiye kuza bagafatanya urwo rugamba.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA