RRA yatanze miliyoni 464 Frw z’ishimwe ku basabye EBM
Ubukungu

RRA yatanze miliyoni 464 Frw z’ishimwe ku basabye EBM

ZIGAMA THEONESTE

August 16, 2025

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyahaye miliyoni 464 z’amafaranga y’u Rwanda abaguzi 40 905 basabye fagitire za EBM ku bicuruzwa na serivisi bicibwaho umusoro ku nyongeragaciro (TVA).

Abo bayahawe ku wa 15 Kanama 2025, bakaba baratse EBM kuva muri Mata kugeza muri Kamena 2025.

RRA yatangaje ko kuva iyi gahunda yatangira mu mwaka wa 2024, amafaranga amaze gutangwa mu Ishimwe kuri TVA yarenze miliyari 1.5 Frw, ku baguzi ba nyuma bagera ku 130 000.

RRA ivuga ko kugeza ubu abaguzi ba nyuma hafi 200 000 bamaze kwiyandikisha muri gahunda y’ishimwe kuri TVA, aho basabye fagitire zirenga miliyoni 4, zinjije TVA hafi miliyari 33 Frw.

Kugira ngo umuguzi ahabwe ishimwe, umusoro ku nyongeragaciro ugaragara ku nyemezabuguzi yahawe ugomba kuba waramenyekanishijwe ukanishyurwa.

Mu gusaba fagitire ya EBM, umuguzi yibutsa umucuruzi gushyira kuri fagitire nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha.

Iyo umucuruzi yanze gutanga fagitire ya EBM, umukiliya agomba kubimenyesha RRA, agatanga amakuru arimo izina na TIN by’umucuruzi, aho akorera, itariki yaguriyeho, icyemezo cy’uko yishyuye (kuri Mobile money cyangwa Banki), n’umubare n’agaciro k’ibyo yaguze. Icyo gihe umuguzi ahabwa ishimwe ry’inyongera ringana na 50% ku bihano umucuruzi aciwe.

Ayo makuru ku bacuruzi batubahirije amategeko atangwa kuri WhatsApp nimero 0739008010.

Mu kongerera abaguzi amahirwe babona, RRA iheruka kwinjira mu bufatanye na QT Global Software Ltd na AMBI Tech Ltd., bwiswe “TengaPromo”. Bugamije gutuma umuguzi wa nyuma uhashye ibintu bicibwa TVA, kuri fagitire agashyiraho nimero ya telefoni yakoresheje yiyandikisha, bimuhesha amanota.

Buri manota umuguzi abonye, afite ibihembo bigendana ashobora gukinira akanze *562#, biri hagati ya 5000 Frw na miliyoni 1 Frw. Abaguzi basaga 1200 bashobora gutsindira ibihembo bishobora kugera muri miliyoni 50 Frw buri kwezi.

Iteka rya Minisitiri ryerekeye ishimwe rishingiye kuri TVA riteganya ko umuguzi wa nyuma uhashye ibintu atagamije ubucuruzi ahubwo ari ibyo gukoresha ku giti cye, ahabwa ishimwe ringana na 10% by’umusoro wa TVA ugaragara kuri fagitire yahawe.

Kugira ngo umuntu abe mu bemerewe ishimwe, agomba kwiyandikisha no gutanga amakuru arimo amazina ye, nimero ya telefone yo mu Rwanda, konti ya Mobile Money cyangwa konti ya banki, n’indangamuntu ku Banyarwanda cyangwa ikindi cyangombwa cyemewe ku banyamahanga.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA