RSSB Tigers yatangiye neza BAL 2026 itsinda Al Ahly Benghazi
Siporo

RSSB Tigers yatangiye neza BAL 2026 itsinda Al Ahly Benghazi

SHEMA IVAN

March 27, 2026

RSSB Tigers BBC ihagarariye u Rwanda mu mikino y’irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League (BAL2026) yatangiye neza itsinda Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95 mu mukino wa mbere wo mu itsinda ryiswe Kalahari Conference.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Werurwe 2026, muri SunSet SunBet Arena iherereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Ni umukino watangiye wegeranye cyane, amakipe yombi agendana mu gutsinda amanota.

Mu minota ibiri ya nyuma, RSSB Tigers yongereye ikinyuranyo binyuze mu bakinnyi barimo Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr bituma isoza agace ka mbere iyoboye umukino n’amanota 35 kuri 27 ya Al Ahly yo muri Libya.

Mu gace ka kabiri, RSSB Tigers yakomeje muri uwo mujyo abarimo Axel Mpoyo na Leonard Craig Randall bakomeza gutsinda.

Ubwo kari kageze hagati, iyi kipe yo muri Libya yatangiye kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Sofiane Fathi Hamad na Donovan Kennedy Williams.

Igice cya mbere cyarangiye RSSB Tigers BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 52 kuri 47 ya Al Ahly Benghazi.

Al Ahly yagarukanye imbaraga nyinshi mu gace ka gatatu itangira kugabanya ikinyuranyo ibifashijwemo na Donovan Kennedy Williams na Majok Deng ndetse banganya amanota 56-56.

Mu minota itatu ya nyuma, RSSB Tigers yongereye ikinyuranyo binyuze muri Leonard Craig Randall na Teafale Lenard Jr batsindaga amanota menshi cyane ikinyuranyo kiba 14 (78-64).

Ako gace karangiye RSSB Tigers yagatsinzemo amanota 26 kuri 19 ya Al Ahly ikomeza kuyobora umukino n’amanota 78-66.

Mu gace ka nyuma, RSSB Tigers yakomereje muri uwo mujyo ibifashijwemo na Teafale Lenard Jr, Leonard Craig Randall na Ntore Habimana batsindaga amanota atatu gusa.

Ku rundi ruhande, Al Ahly yagerageje kugabanya ikinyuranyo binyuze mu bakinnyi barimo Lual Lual Acuil na Damion De’von Baugh ariko RSSB ikomeza gukina nk’ikipe nkuru.

Umukino warangiye RSSB Tigers BBC itsinze Al Ahly Benghazi yo muri Libya amanota 103-95, itangira neza imikino ya BAL 2026 yitabiriye ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.

Leonard Craig Randall wa RSSB Tigers BBC ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino (37) yakurikiwe na Donovan Kennedy Williams wa Al Ahly Benghazi watsinze amanota 28.

RSSB Tigers BBC izasubira mu kibuga ikina na Petro de Luanda yo muri Angola ku Cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2026.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall ni we watangije iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya gatandatu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA