Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) bwatangaje ko ku bufatanye na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), hatangijwe uburyo bushya bwo kwishyura mbere ibigo nderabuzima amafaranga yifashishwa kuri serivisi zihabwa abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli).
Iyi gahunda igamije kurushaho kunoza serivisi z’ubuvuzi zihabwa abanyamuryango ba Mituweli, aho bazajya bavurwa batabangamiwe n’uko ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze yabuze ubushobozi bwo kubitaho kubera ko yatinze kwishyurwa.
RSSB ivuga ko ibi bitandukanye n’uko byakorwaga mbere aho amavuriro yishyurwaga nyuma yo gutanga serivisi, rimwe na rimwe bigatinda bikanadindiza serivisi.
Ubwo hizihizwaga imyaka 25 y’ubwisungane mu kwivuza bumaze bukorera mu Rwanda no gutangiza amavugurura yo gushyigikira serivisi za Mituweli, ku wa 24 Gashyantare 2026, RSSB yavuze ko kwishyura amavuriro mbere bigamije kongera ireme rya serivisi z’ubuvuzi zihabwa abaturage.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RSSB, Kanyonga Louise, yavuze ko ayo mavugurura azafasha amavuriro mu igenamigambi, guharanira ko ahorana imiti n’ibindi bikoresho by’ingenzi, kwirinda ingaruka ziterwa n’ubukererwe bwo kwishyurwa no korohereza abatanga serivisi z’ubuvuzi gukomeza kuzitanga nta nkomyi.
Yagize ati: “Ibigo nderabuzima bizajya byishyurwa mbere yo gutanga serivise z’ubuzima kugira ngo bitange serivisi mu buryo buhoraho kandi bunoze. Ibi bizakemura ibibazo byinshi abanyamuryango bacu bahura nabyo nko kubona imiti n’ibikoresho ku gihe, bizanafasha gukumira indwara no kuzivura kare kandi ikigega cya Mituweli kizagenzura neza ikiguzi cy’ubuvuzi no kunoza imikorere.”
Yongeyeho ko RSSB yiyemeje kuzajya yishyura ku gihe no gukorana bya hafi na Minisiteri y’Ubuzima n’Uturere kugira ngo hatangwe serivisi inoze kandi ishimishije.
Ku ikubitiro ubu buryo bwo kwishyura mbere bwatangirijwe mu bigo nderabuzima byo mu Ntara y’i Burasizuba guhera muri Mutarama 2026, ariko bizakomereza n’ahandi hose mu Gihugu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ishima ubwo buryo bwo kwishyura mbere, kuko bizatuma serivise zihabwa abanyamuryango ba Mituweli zinoga kurushaho, cyane ko na Mituweli yagiye ivugururwa ubu ikaba ishobora kuvura indwara nyinshi ndetse Abanyarwanda bose bakivuza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique ahamya ko Mituweli yagize uruhare mu kugeza ubuvuzi bwiza kuri bose kandi yahinduye uburyo abaturage babona serivisi z’ubuvuzi mu Rwanda.
Yagize ati: “Uko imyaka yagiye ishira Mituweli nayo yagiye ivugururwa uyu munsi ibasha kuvura uyifite. Turabyishimira nk’Igihugu kuba tubasha kubaka ubwo bushobozi tukavura Abanyarwanda bose.”
Kugeza ubu abaturage bagera kuri 90% babasha kubona ubuvuzi kubera Mituweli, aho Leta ibatangira umusanzu ungana na 52%.
