Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, (RSSB), rwavuguruye ubwiteganyirize bw’izabukuru (Pansiyo), ikora impinduka izamura igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize uva kuri 6% ujya kuri 12%, bizatangira kubahirizwa muri Mutarama 2025.
Iki gipimo kizatumbagira kive kuri 12% kigere kuri 20% mu 2030, azajya agabanyea mu buryo bugana hagati y’umukozi n’umukoresha aho hazajya habaho izamuka rya 2% buri mwaka mu gihe cy’imyaka ine, bizatangira kubahirizwa uhereye muri Mutarama 2027.
Kuva mu 1962, igipimo cy’umusanzu w’ubwiteganyirize bw’izabukuru cyari 6% by’umushahara mbumbe, aho umukozi n’umukoresha bishyura mu buryo bungana 3% kuri buri umwe.
Ibi byagarutsweho mu biganiro byo ku wa 28 Ugushyingo byahuje RSSB n’abahagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, (PSF), bijyanye n’mpinduka muri gahunda y’ubwiteganyirize bw’izabukuru n’inyungu zitezwemo.
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Regemanshuro, yabwiye abikorera ko izo mpinduka zirimo n’ikigega cya RSSB cyo guteza imbere ibigo by’ubucuruzi buto, zigamije kongera ubushobozi no guha imbaraga gahunda y’ubwiteganyirize kandi bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu.
Yagize ati: “ Izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bwa gahunda Pansiyo ariko bizanatanga amahirwe atandukanye ku bikorera cyane cyane ku bigo by’ubucuruzi buto n’ubucirirtse.”
Agaragaza ko iyi mishinga irimo ikigega cya RSSB kigamije guteza imbere ibigo by’ubucuruzi bucirirtse (SME fund), n’ubwiyongere mu ishoramari ku isoko ry’imari n’imigabane irimo inyungu zifatika ku rugaga rw’abikorera ndetse n’inyungu ku gishoro,( ROI) ikaba yariyongereye ikava kuri 4.9% ikagera kuri 11.8 mu 2023.
Iki kigega cya “SME Fund” kizatangizwa mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka utaha kikaba cyitezweho guteza imbere ubucuruzi buciriritse kandi kikaba kizatangirana amafaranga agera kuri miliyari 30.
Rugemanshuro yasobanuye ko bizatuma habaho gushora mu isoko ry’imari n’imigabane, hatangwe inguzanyo ku nyungu nkeya mu gihe hateganyijwe ko hashoborac no kuzajyaho ikigega cy’ubushakashatsi n’iterambere (R&D), mu rwego rwo gufasha imishinga mito n’iy’udushya.
RSSB igaragaza ko kugira ngo hahuzwe imisanzu y’ubwiteganyirize n’umusoro fatizo ugenwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igipimo cy’umusanzu fatizo kizashyirwaho hagendewe ku mushahara mbumbe ukomatanyije n’amafaranga y’ingendo umukozi yemererwa.
Ibi bihabanye n’ibyari bisanzweho bigenderwaho ari byo umushahara ntahanwa ukomatanyije n’amafaranga y’imiturire umukozi yemererwa.
RSSB yavuze ko Ibarura Rusange ry’Abaturage ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 43 mu 1962, kigera ku myaka 69, bisobanuye ko Pansiyo isigaye itangwa mu gihe kirekire cyangwa ikiruta icyo yatangwagamo, kandi izo mpinduka zizafasha abari mu kiruhuko cy’izabukuru guhuza amafaranga babona n’ibiciro biri ku isoko.
Izi mpinduka zitezweho gufasha u Rwanda kuzamura iterambere no kubaka ubukungu, nkuko byagaragajwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), ko RSSB yihariye 10% ku bukungu.