Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika 280 tw’urumogi
Ubutabera

Rubavu: Babiri bafatanywe udupfunyika 280 tw’urumogi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 25, 2026

Mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, hafatiwe Niyonsenga Aimé w’imyaka 22 na Asina Divia bahimba Hidaya, w’imyaka 25, bafite udupfunyika 280 tw’urumogi bikekwa ko bari bakuye muri RDC.

Umwe mu bari mu gikorwa cyo kubafata, yabwiye Imvaho Nshya ko bafashwe ku makuru bari bahawe n’abaturage ko basanzwe bajya muri RDC bakaruzana, bakarukwirakwiza mu barunywa barubagurira, cyane cyane urubyiruko, bituma bacungirwa hafi, barwambukanye bahita bafatwa.

Ati: “Bari basanzwe bakekwaho kujya kurugura muri RDC bakanarukwirakwiza aho barugurisha, tugikurikirana amakuru yaho neza. Barufatanywe barwambariyeho ku buryo atari amakuru yatanzwe utari kubimenya, wagira ngo biyambariye bisanzwe nta kintu nk’icyo bambariyeho.”

Yongeyeho ati: “Asina Divia yafatanywe udupfunyika 182, Niyonsenga Aimé afatanwa 98. Bavuga ko bari bafite gahunda yo kugenda barucuruza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Rwibasira Jean Bosco avuga ko ari inshingano z’ubuyobozi kurinda abaturage icyabangiriza ubuzima, cyane cyane nk’ibyo biyobyabwenge.

Ati: “Twabafatiye mu Mudugudu wa Rurembo, Akagari ka Byahi, bavuga ko baruvanye muri RDC baje kurucuruza mu Rwanda. Twabashyikirije Polisi, Sitasiyo ya Gisenyi.

Bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage dushimira cyane, tunasaba gukomereza aho uwo bakekaho ibyaha wese bakamutungira agatoki inzego zibishinzwe agafatwa hakiri kare akabiryozwa.”

Yanasabye abakigaragara mu byaha nk’ibyo kubireka bagashaka ibyo bakora bibateza imbere bitagize uwo bibangamiye, kuko hari n’abandi basanzwe bafata, barimo abacuruza magendu zindi, abacuruza ibindi biyobyabwenge, n’abakora ibyaha bitandukanye, bagashyikirizwa inzego zibishinzwe. Icyababera cyiza ni ukubireka bagafata umurongo mwiza nk’abandi baturage.

Avuga ko nk’ubuyobozi, bafashe ingamba zikaze zo guhangana n’ibyaha nk’ibi, hifashishijwe irondo ry’umwuga, inzego z’umutekano ziba zirinze umupaka n’abaturage.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA