Mu Murenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu haravugwa ifatwa ry’abantu 6 abaturage bashinja kubazengereza babiba inka, 2 muri bo bayifatanywe ku mupaka barimo bayambutsa muri RDC.
Umuturage wo mu Kagari ka Makurizo muri uyu Murenge yabwiye Imvaho Nshya ko gufatwa kw’abo bose uko ari 6 byaturutse ku gufatwa kwa 2 muri bo bari bibye inka ya Girinka yahawe umuturage, bagiye kuyambukana muri RDC, bafashwe bavuga abandi 4 bakorana na bo barafatwa.
Ati: ”Iyi nka ya Girinka yari yahawe uwitwa Bizimana Jean, yibwa n’Umunyarwanda Iradukunda Devolo n’Umunyekongo yavuze ko basanzwe bafatanya witwa Turinabo Kumbuki, uyu akaba aza kubafasha kuziba, akabereka inzira batari bufatirwemo bazigezayo akazibagurira.”
Avuga ko bagifatwa bavuze ko bafite ikipe nini bakorana bafatanya kuziba, bazigeza muri RDC uriya Turinabo Kumbuki akazigura. Ati: ”Ayo makuru ni yo yatumye bariya bandi 4 bafatwa, cyane ko hari hashize iminsi hibwe indi nka umuturage yari yarihahiye, yo n’ubu yarabuze.” Avuga ko hari undi umwe uri muri iryo tsinda rinini ry’abo bajura ugishakishwa, we yumvise ko amakuru yamenyekanye arabura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yavuze ko aba 2 bafatanywe iyi nka bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, aba 4 bo bashyikirijwe iya Busasamana. Yagize ati: ”Twarabafashe bari mu butabera babisobanura. Turongera gusaba abaturage kwirinda ingeso mbi nk’izo z’ubujura kuko ingaruka ziba mbi cyane iyo uwibye afashwe.”
Yavuze ko muri uyu Murenge muri buri Mudugudu hasanzweho igikumba cy’Umudugudu, ahahurizwa inka zose z’uwo Mudugudu zidafite abazirinda bihariye, mu masaha y’umugoroba, ba nyira zo bakajya ibihe byo kuziharindira, banga ko zibwa.
Ati: ”Utajyanye inka ye aho iza bagenzi be ziri asinya ko nibura ntawe azatakira. Iyo hashize igihe nta nka yibwa cyangwa hagwa imvura nyinshi bamwe mu borozi baranebwa cyangwa bakirara ntibubahirize iryo bwiriza ugasanga barazibibye.”
Yavuze ko bagiye kubyongeramo imbaraga, uworoye inka adafite igikuyu ayororeramo cyangwa adafite uyicunga akayijyana hamwe n’izindi aho zirindirwa nijoro, zikahavanwa bukeye mu gitondo zigasubizwa kwa ba nyirazo. Yemeza ko basanze ari bwo buryo bwiza bwo kuzicungira umutekano.

