Bamwe mu baherutse gusezererwa na Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare (RDRC), abagera kuri 33 barimo abahoze ari abarwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bishimiye uko bakiriwe mu miryango yabo.
Iryo tsinda riri mu basaga 200 basezerewe ku wa 31 Werurwe, bakaba bafashijwe kugera iwabo mu Murenge wa Mudende w’Akarere ka Rubavu, ku munsi wakurikiyeho.
Abagejejwe mu miryango yabo bavuze ko bishimiye uburyo bakiriwe ndetse bashishikariza bagenzi babo kugaruka mu rwababyaye.
Umwe muri bo yagize ati: “Badufata neza, barangaburira ndatembera amasaha24, nkaba nshimira Perezida w’Igihugu watanze imbabazi.”
Undi nawe yagize ati: “Nkimara kuza nahise ntumaho umugabo wanjye, ubwo ndangije nshishikariza abandi gutaha, ndabakura bemeye ari bane, na bo ubwo bazaza mu cyiciro kizaza kandi nzakomeza gufatanya namwe abo nzabona nzabakura nabo baze batahe nkuko natashye mu Rwanda ni amahoro nta kibazo.”
Mu bantu basezerewe mu kigo cya Mutobo ku wa 31 Werurwe 2026, bagera kuri 214, abarenga 160 ni abo mu Karere ka Rubavu.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Murindwa Prosper asobanura impavu zirimo kuba abenshi mu bataha baba biganjemo abanya Rubavu kurusha utundi turere.
Yagize ati: “Rubavu ni Akarere agakora ku mupaka wa Congo n’u Rwanda kandi ni yo yasohocyeyemo ingabo zahoze ari iz’u Rwanda zimaze gutsindwa zihungana n’abaturage, bageze muri Congo babagira ingwate, babigisha ko badakwiye kugaruka mu Rwanda ahubwo ko bakwiriye kugaruka barurwanya.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu Buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko baberetse amateka u Rwanda rwanyuzemo kugirango babareke ko FDLR ibabeshya.
Ati: “Twagiye no kubereka amateka y’Igihugu kugira ngo bamenye ko FDLR ibyo ivuga iba ibabeshya, twabajyanye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 rwa Gisozi.”
Ni ku nshuro ya 76 abavuye mu mashyamba ya Congo bari basoje amasomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe mbere y’uko bahabwa iby’ibanze bibafasha gusubira mu muryango nyarwanda bisanga.
