Rubavu: Abajyanama b’Ubuzima bakomeje guhangana n’ikwirakwira rya virusi itera Sida
Ubuzima

Rubavu: Abajyanama b’Ubuzima bakomeje guhangana n’ikwirakwira rya virusi itera Sida

NYIRANEZA JUDITH

June 28, 2024

Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ni umujyi ubonekamo urujya n’uruza rw’abantu batandukanye, akenshi bakora ubucuruzi mu mujyi rwagati ndetse n’abambukiranya umupaka. Muri abo hanagaragaramo abakora umwuga w’uburaya ku mpamvu zitandukanye, bakaba bavuga ko Abajyanama b’Ubuzima babafatiye runini mu kwirinda ikwirakwira rya virusi itera SIDA.

Urwo rujya n’uruza ruterwa n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, abakora uburobyi mu kiyaga cya Kivu ndetse no kuba ari ahantu h’ubukerarugendo, abantu bakunda kuhasohokera baje ku mazi.

Umwe mu rubyiruko (umukobwa) rukorera ubucuruzi mu Mujyi wa Gisenyi rwabwiye Imvaho Nshya ko, arebye uburyo abantu bakunda gusohokera i Gisenyi akenshi bakuruwe n’ikiyaga cya Kivu, byaba intandaro yo kwandura VIH /SIDA mu gihe hadakoreshejwe uburyo bwo kwikingira.

Yagize ati “Aha muri uyu mujyi wa Rubavu hahora urujya n’uruza rw’abacuruzi bambuka imipaka, abahasohokera baje ku mazi n’abandi ku buryo hataburamo abishima bakaninezeza, ibyo bikaba byakwirakwiza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihe batakwikingira.’’

Akomeza avuga ko na we ari umwe muri abo. Agira ati ‘’Njye nkora umwuga w’uburaya kuko utwo nshuruza gusa tutatuma mbona ibyo nkenera mu buzima bwa buri munsi. Uko tubayeho, hari abo numva ku iseta bavuga ko mu gihe hadakoreshejwe agakingirizo ngo ari bwo bishyurwa menshi.”

Yongeyeho ati “Nubwo hari urwo rujya n’uruza, abantu bashobora kubona udukingirizo ku buryo bworoshye kuko Abajyanama b’Ubuzima baba badufite batanga ku buntu ku baba badukeneye. Badufatiye runini mu kwirinda gutwita bititeguwe kimwe no gukumira indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye harimo na virusi itera SIDA. Tunaboneka ku bigo nderabuzima no mu bigo by’urubyiruko ahatangirwa inama ku buzima bw’imyororokere.”

Umugabo wahinduriwe izina utuye ahitwa mu Byahi we yavuze ko ku bijyanye no kwirinda indwara zandura harimo na VIH/SIDA abona byakoroha mu gihe abantu bakomeza gusobanurirwa neza uburyo bwo kwirinda kandi ntibagire ipfunwe ryo gukoresha agakingirizo.

Yagize ati “Buri wese agize imyumvire isobanutse mu kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, byatuma nta bwandu bushya bwongera kuboneka. Ikindi gikomeye cyane ni ukuba hakiri abatinya kugura cyangwa se kujya kwaka agakingirizo mu bajyanama b’ubuzima. Gusa badufatiye runini kuko baba ari benshi mu Mudugudu, iyo hari uwo utibonamo ujya ku wundi ndetse harimo inshuti z’urungano baba ari urubyiruko, abenshi ni bo bagana kuko baba ari urubyiruko nka bo.”

Uwitwa Nkurunziza Eric utuye mu Mudugudu wa Kariyeri, akaba ari umunyeshuri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bigogwe yavuze ko urubyiruko rugomba gutinyuka mu gihe rufite gahunda yo gukora imibonano mpuzabitsina rugakoresha agakingirizo.

Yagize ati “Ku bijyanye n’indwara zandura, by’umwihariko ku rubyiruko, ruzi ko gukoresha agakingirizo bitagombye kuba ikibazo kuko Abajyanama bakangurira urubyiruko kwirinda kuba bakwandura bakajya bitabira kujya kudufata kuko baba badufite.”

Yagiriye inama urubyiruko ko rwajya rukurikiza inama yo kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umujyanama w’Ubuzima Niyitegeka Jean de Dieu ukurikirana ingo 62 yavuze ko nta na rimwe bajya babura udukingirizo two guha abadukeneye kandi bifasha umuryango nyarwanda mugari mu kwirinda indwara.

Ati: “Twarahuguwe ku ndwara zitandukanye harimo na VIH/SIDA, by’umwihariko Abajyanama b’ubuzima ntitujya tubura udukingirizo two gufasha abadukeneye hagamijwe kwikingira, kuko iyo dushize twihutira kujya gufata utundi ku kigo nderabuzima.”

Yongeyeho ko mu gihe habaye inama mu Nzego z’ibanze nko mu nteko z’abaturage bahabwa umwanya bagasobanurira abaturage serivisi zitangwa n’Abajyanama b’Ubuzima.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Bigogwe, Dr Mfashingabo Martin yavuze ko batanga serivisi zitandukanye harimo n’izijyanye na VIH/SIDA.

Yagize ati “Uje kwipimisha afashwa kubona imiti, yaba hano kwa muganga kimwe no ku bajyanama b’ubuzima, barabafasha […] banagira uruhare mu gukangurira abantu gukoresha udukingirizo ndetse bakanaduha abadukeneye.’’

Yongeyeho kandi ko hari umuganga usanga abaturage aho batuye cyane ko usanga haba hari abashya baza kuhatura n’abandi bimuka, ubuyobozi bwo kwa muganga bugakangurira abantu kuzirikana ko VIH/SIDA igihari bagakangurirwa kwirinda.

Ati “Tugira umukozi buri cyumweru umanuka akajya mu giturage akaganiriza abaturage, niba hari ubwandu bushyashya cyangwa uwo batakibona bakajyayo. Tunagira umufatanyabikorwa udufasha kugera mu giturage kureba abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.”

Kuri icyo Kigo nderabuzima cya Bigogwe hivuriza nibura abantu 3 000 mu kwezi.

Ubukangurambaga burakomeje

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gisenyi, CSP Dr. Tuganeyezu Oreste yavuze ko kubera urujya n’uruza mu mujyi wa Rubavu, hakorwa ubukangurambaga ngo abantu birinde kuba bakwirakwiza uburwayi.

Uretse ubukangurambaga kandi yanavuze ko urwego rw’ubuvuzi rutanga serivisi ku bagaragayeho ubwandu bwa VIH, bakanakurikiranwa.

Yavuze ko ibitaro bya Gisenyi bitanga serivisi zitandukanye ku bantu basaga 550 000, bakanafashwa n’Abajyanama b’ubuzima 1990.

Umuyobozi wungirije mu Karere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique yavuze ko Abajyanama b’ubuzima bagira uruhare mu gufasha abantu by’umwihariko urubyiruko mu kwirinda indwara zandura harimo na VIH/ SIDA, baha udukingirizo abadukeneye.

Ati: “Udukingirizo dutangwa n’Abajyanama b’ubuzima turahari, ni gahunda nshya yegerejwe abaturage mu Midugudu aho Abajyanama b’Ubuzima baba bafite ibikoresho byose kandi baranahuguwe. Ubusanzwe hano mu mujyi wa Rubavu, udukingirizo dushyirwa mu makiyosike ku buryo bifasha abantu batandukanye kubona udukingirizo ndetse izo kiyosike twifuza ko zakongerwa.”

Avuga kandi ko hashyizweho ibigo by’urubyiruko n’icyumba cy’urubyiruko ku bigo nderabuzima kugira ngo urubyiruko rwisanzure rwe kugira isoni zo kuba rwahurira kwa muganga n’ababazi cyangwa benewabo.

Ishimwe yavuze kandi ko icyo Akarere gakora cyane ari ukwita ku bafite ibyago byinshi byo kwandura cyane cyane mu gice cy’umujyi, ndetse bakaba bakora n’amasaha y’ikirenga kuko hari abataboneka ku manywa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima gitangaza ko ubwandu mu gihugu buhagaze kuri 3%, kandi intego ni uko mu 2030 nta bwandu bushya buzaba bugihari.

Ubushakashatsi bwakozwe na RDHS ku buzima n’imibereho y’abana n’ababyeyi (DHS) muri 2019-2020 bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera 24; abakobwa bangana 59% ari bo bafite ubumenyi mu kumenya uko virusi itera Sida yandura ndetse nuko bayirinda, mu gihe abahungu ari 57%.

Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima OMS yo mu 2022 igaragaza ko guhera mu mwaka wa 1981 abarenga miliyoni 40.4, bapfuye bazize Sida ku Isi, kandi abarenga miliyoni 37.5 bari urubyiruko.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza kuri ubu mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA