Rubavu: Abanyarwanda 133 bari barafashwe bugwate na FDLR batahutse
Amakuru

Rubavu: Abanyarwanda 133 bari barafashwe bugwate na FDLR batahutse

NDOLI Sitio

April 2, 2026

Abanyarwanda bagera ku 133 bari barafashwe bugwate n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, babaga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batahutse ku bushake kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Mata 2026.

Abo baturage barimo abagabo 12, abagore 38 n’abana 83 bageze mu Rwanda baciye ku mupaka wa La Corniche uhuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rubavu. Bose bakiriwe neza nkuko bamwe muri bo babivuga, ndetse bagahamya ko bicuza impamvu batinze mu mashyamba, ariko bakagaragaza ko bashukwagwa babwirwa ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Nyirakaromba w’imyaka 70 yagize ati: “FDLR yatubwiraga ko iyo utashye mu Rwanda bakwica, tukumva dufite ubwoba, byasabye ko duhamagarwa n’uwatashye atubwira ko nta kibazo yasanze kandi yakiriwe neza.”

Maniraguha Jean Paul ati: “Nari mbayeho nabi, umuntu ahora yiruka ahunga amasasu, wahinga imyaka FDLR na Wazalendo bakayisarura imaze kwera, wakorora itungo bakarijyana. Gahunda yo gutaha uyigira mu ibanga, kuko bahora batubwira ngo mube muretse tuzabacyura mu Rwanda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabasabye kwisanga mu bandi Banyarwanda maze abereka ko Igihugu cyageze ku iterambere maze abizeza ko na bo rigomba kubageraho. Ati: “Nimugera aho mukomoka muzabane neza n’abo musanze. Twishimiye ko mwafashe icyemezo kizima, mu Rwanda ntimuzongera kumva ibibakanga, muje mudusanga nk’abayobozi n’abaturage muri rusange, bose bazabafata nk’abavandimwe, mugende mukore mwiteze imbere, kandi n’abana muzahite mubasubiza mu ishuri.”

Aba Banyarwanda bahise bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bazahabwa ibiganiro ndetse n’ibindi byangombwa, banahabwe amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa Amadorali y’Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese ahabwe n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 40,800.

Izi ni imodoka zahise zibajyana mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA