Rubavu: Abarimo Mudugudu bafungiwe gukubita umuntu bikamuviramo urupfu
Amakuru

Rubavu: Abarimo Mudugudu bafungiwe gukubita umuntu bikamuviramo urupfu

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 6, 2025

Sempundu Thadée, Umukuru w’Umudugudu wa Murambi, Akagari ka Kanyundo, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu, afunganywe na Ifitimbaraga Eric na Sebunani Paul Martin ugishakishwa, bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita Boningi Janvier w’imyaka 25bikamuviramo urupfu.

Ifitimbaraga Eric ni we ukekwaho gukubita inkoni Boningi Janvier zikamuviramo urupfu, hanyuma Umuyobozi w’Umudugudu Sempundu we akaba afungiwe kudatanga ayo makuru no kurangarana uwakubiswe akarinda apfira mu rugo.

Uwahaye aya makuru Imvaho Nshya, yavuze ko Boningi Janvier yavuye mu kabari k’ahitwa mu Gaferege ataha nijoro, anyura ku murima w’ibirayi byari birinzwe na Sebunani Paul Martin na Ifitimbaraga Eric, baramufata baramukubita ngo bamubonanye ibilo 2 by’ibirayi bakeka ko abikuye muri uwo murima.

Ati: “Bamukubise inkoni nyinshi bibanda ku gice cyo mu gatuza no mu nda ahagana mu mbavu, babonye bamunogeje baramureka arataha, ageze iwe abibwira umugore we Nyiransabimana Donatille.”

Uwakubiswe yakomeje kuremba, bukeye umugore we atabaza Mudugudu Sempundu Thadée amusobanurira uko byagenze, na we amurangira aho ajya gushaka ingobyi yo guheka ajyayo kuyishaka.

Yazanye iyo ngobyi ategereza ko Mudugudu ahamagara abaturage bajyana uwo mugabo ku Kigo Nderabuzima cya Mudende araheba.

Umugore yabonye bimuyoboye ahamagara abaturanyi bake, bahageze bahamagaye Mudugudu ababwira ko adahari yagiye kurangura umusururu.

Ati: “Byaje kugaragara ko impamvu Mudugudu atitaye kuri iki kibazo ari uko uyu Sebunani Paul Martin umwe mu bavugwaho gukubita nyakwigendera ari murumuna we wo kwa sewabo, kuko Sebunani yahise abura n’ubu agishakishwa. Mudugudu amaze kumenya uko byagenze yihutiye kuburira umuvandimwe we ngo ahunge, ibyo gutabara no gutanga amakuru ntiyabyitaho ari cyo anafungiye.”

Umwe mu bayobozi muri uyu Mudugudu yabwiye Imvaho Nshya ko Mudugudu atigeze ababwira ayo makuru, bakaba babimenye ari uko umugore abonye umugabo amupfiriyeho ajya kubivuga kuri polisi.

Ati: “Umuryango w’umugabo wagize uburakari bwinshi ushaka kujyana umurambo kwa Mudugudu uvuga ko kudatabara no gucikisha murumuna we ushinjwa kubicira umuntu agomba kubiryozwa. “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende Murindangabo Eric, avuga ko Mudugudu yumvise ko umuryango wa nyakwigendera ugiye kuzana umurambo we iwe bamushinja kurangarana umuntu wabo aracika, umurambo uwo muryango uwujyana ku Kigo Nderabuzima cya Mudende.

Akomeza avuga ko Mudugudu yaje kwishyikiriza Inzego z’umutekano anafasha mu ifatwa rwa Ifitimbaraga Eric ariko uwo murumuna we akomeza kubura.

Ati: “Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Mudende, Mudugudu akurikiranyweho guhisha amakuru yagombaga gufasha ko abakekwa bahita bafatwa uwakubiswe akagezwa kwa muganga kare ntagwe mu rugo.”

Anavuga ko uwafashwe yahakanye kumukubita, ababwira ko uwabuze ari we wamukubise kuko n’ibyo birayi yamukubitiraga ntaho basanze byakuwe, ko n’ibyo bilo 2 uwamukubise wanacitse yavugaga ko yamubonanye we atabimubonanye, n’umugore we akavuga ko ntabyo yagejeje mu rugo.

Umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, ariko RIB ifata umwanzuro wo kuwujyana i Kigali gukorerwa isuzuma ryimbitse ngo harebwe niba ari inkoni yazize cyangwa hari n’ubundi burwayi yari afite kuko umugore we  avuga ko umugabo we yari muzima nta bundi burwayi afite.

Gitifu Murindangabo yavuze ko mu bihe nk’ibi by’umwero w’ibirayi hakunze kugaragara abajura babyiba nijoro, ari yo mpamvu n’uburinzi buba ngombwa, ariko ko  gufata unyuze wese mu nzira yegereye umurima wabyo ugakubita uvuga ko abyibye ari ihohotera rikomeye.

Avuga ko uwakubiswe ashobora kuba yaraviriye imbere kuko uretse ibikomere yari afite mu mugongo ibindi byari imibyimba y’inkoni.

Nyakwigendera asize umugore n’umwana umwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA