Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu basenyewe n’ibiza byatewe no kuzura k’umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu, mu Murenge wa Rugerero, batangiye kubakirwa inzu zo kubamo, biteganyijwe ko bitarenze Ukuboza 2025 bazaba bazishyikirijwe.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Aristarque Ngoga yasuye Site ya Kasonga mu Murenge wa Rugerero irimo kubakwaho inzu z’abasenyewe n’ibiza.
Yagize ati: “Kimwe mu byihutirwa harimo gutunganya iyi site, kugira ngo hatunganywe neza, ikindi ni ukugura ibikoresho bituruka hirya no hino nk’amatafari n’ibindi. Akarere tuganiriye ku gushyiraho ingamba zishobora gutuma tubona ibikoresho, ibitaboneka hano muri Rubavu bikaba byaboneka n’ahandi.”
Yavuze kandi ko kugira ngo imirimo yihute, hakenewe abakozi benshi, kugira ngo tariki ya 31 Ukuboza 2025 umushinga uzabe urangiye.
Yagize ati: “Hakenewe abakozi benshi kugira ngo imirimo yihute, [….] ngo mu mezi 4 asigaye akazi kabe karangiye kubera ko umushinga ugomba kuba urangiye bitarenze tariki 31 Ukuboza. Ni ukureba ngo ni he hari imbogamizi, ni ibiki bikwiyte kwihutishwa ngo intego twiyemeje tuzayigereho.”
Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Ngoga yavuze ko hari icyizere ko izo nzu zizaba zuzuzye zigatuzwamo abagezweho n’ibiza.
Ati: “Dufite icyizere mu by’ukuri ko imirimo iteganyijwe izarangira, Akarere gafite intego cyangwa se icyo biyemeje bazakigeraho, twe nka MINEMA icyo dukora ni ugushyira imbaraga mu bikenewe, haba ku bushobozi no gukurikirana ibikorwa umunsi ku munsi.
Rero ikintu kihutirwa, turakora iteganyabikorwa ku buryo ahantu hose hashobora kuba haba imbogamizi, tuba dufite uburyo n’ingamba zo kuvanaho izo mbogamizi zatuma imirimo itihuta.”
Ni nyuma yuko ku itariki 10 Nyakanga, Minisitiri wa Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen. (Rtd) Albert Murasira yashyize ibuye ry’ifatizo kuri site ya Rugerero, ahateganyirijwe kubakwa inzu 870 z’abaturage bo mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu basenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023.
Izo nzu zubatswe mu buryo mu imwe izajyamo imiryango 4 (four in one).
Izo nzu zirimo kubakwa ni izo gutuzamo abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, ubwo ibiza by’imvura byibasiye uduce dutandukanye tw’Igihugu, bitwara ubuzima bw’abantu basaga 130, ariko biteza ibyago cyane ku batuye Intara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.