Rubavu: Abasirikare bashimye  uko abaturage  begerejwe ingufu z’amashanyarazi
Imibereho

Rubavu: Abasirikare bashimye uko abaturage begerejwe ingufu z’amashanyarazi

NYIRANEZA JUDITH

February 14, 2024

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa yakiriye Col. Alo Ebenezer Mark n’itsinda ayoboye ry’abasirikare bakuru bo mu bihugu by’u Rwanda, Kenya, Tanzania, Zambia, Malawi na Botswana b’icyiciro cya 12 cy’abarimo kwiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, baje gukurikirana aho Akarere kageze mu kwegereza abaturage ingufu z’amashanyarazi, n’akamaro kazo mu iterambere ry’Ubukungu n’imibereho myiza.

Bagaragarijwe ko Akarere kageze kuri 77% mu kugeza ingufu z’amashanyarazi ku baturage, gafite ingomero z’amashanyarazi 3 ku mugezi wa Sebeya, Uruganda rwa Gaz Methane rutanga ingufu za 50MW ku munsi, n’ingufu zituruka ku zuba zikoreshwa ahakigoranye kugezayo amashanyarazi.

Bashimye urwego Akarere kagezeho mu kwegereza abaturage ingufu z’amashanyarazi, bakomeza bajya gusura ingomero no kuganira n’abaturage, harebwa uko babyaza umusaruro amashanyarazi begerejwe

Iri tsinda, rigizwe n’Abasirikare b’Ababanyarwanda n’abanyamahanga, bari mubushakashatsi ku nsanganyamatsiko igira iti ” Ingufu z’amashanyararzi, Umutekano n’iterambere ry’abaturage (Energy Security for Sustainable Development”).

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA