Abantu bataramenyekana bagiye mu Mudugudu wa Nyaburanga, Akagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, mu busitani buri hagati y’amapoto 2 y’amashanyarazi hafi y’ikiyaga cya Kivu bacukura insinga zihuza ayo mapoto barazitwara n’ubu baracyashakishwa.
Umwe mu banyerondo barikora bibanda muri ako gace, yabwiye Imvaho Nshya ko abo bagizi ba nabi bangiza ibikorwa remezo babaciye mu rihumye bacukura izo nsinga barazijyana, irondo ryari hafi aho, ribona hakaga hahita hazima mu kanya gato kandi ahandi haka, rigira amakenga rihageze risanga barazitwaye.
Ati: “Mu gihe twarimo tugenzura ku kiyaga cya Kivu, abo bajura basaga n’abaducungira hafi bagiye mu busitani buhuza amapoto 2 y’amashanyarazi iruhande rw’ubusitani bunini abantu bakunda kuruhukiraho bwegereye ikiyaga cya Kivu, baracukura batwara insinga z’amashanyarazi zicanira ayo matara rusange yo ku muhanda.’’
Ati: “Ku bahanzi insinga bacukuye ni iz’amatara yo ku muhanda munsi y’ubusitani abantu bakunze gukoreramo ubukwe kuva mu marembo ya Serena Hotel kugera mu marembo ya La pierra ahareshya na metero 60. Hari n’ahandi muri kariya gace bari batangiye gucukura batwikanze bariruka, ntitwabasha kubamenya no kubafata.”
Avuga ko amakuru yahise atangwa, kugeza ubu, ubuyobozi bw’uyu Murenge n’inzego z’umutekano zihakorera zikaba zikomeje iperereza ngo ababikoze batahurwe babiryozwe.
Mugenzi we bari kumwe na we yabwiye Imvaho Nshya ati: “Birababaje cyane kubona muri iki gihe tugezemo hari abantu bagikora ibikorwa nk’ibyo byo kwitwikira ijoro bakangiza ibikorwa remezo bene kariya kageni.
Twibaza uburyo amafaranga bakura mu kugurisha izo nsinga abahuma amaso ntibamenye uburemere bw’ubugome bakoreye Igihugu cyose. Bashakishwe bahanwe kuko bahemutse cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine avuga ko abo bagizi ba nabi babikoze bagishakishwa, ko ari igikorwa kigayitse cyane kitakwihanganirwa.
Ati: “Bahemutse cyane gucukura insinga z’amashanyarazi bakazitwara bagasiga kariya gace mu kizima. Ni igikorwa kigayitse cyane nk’ubuyobozi n’inzego z’umutekano tutakwihanganira, ni yo mpamvu bagishakishwa ngo bafatwe babiryozwe.”
Yavuze ko bahise bahakora byihuse kuko ari agace gafatwa nk’ubukerarugendo, kagendwa n’abantu benshi b’imihanda yose baba baje kuruhukira ku Kivu mu masaha ya nimugoroba.
Ati: “Abazitwaye baracyashakishwa, inzego zibishinzwe zikomeje iperereza ngo bafatwe. Twahise dushaka izindi nsinga tuba tuzisimbuje ngo hataba mu kizima kandi hanaba hakenewe gucungirwa umutekano buri kanya.”
Yongeyeho ati: “Turongera kwihanangiriza bikomeye abangiza ibikorwa remezo kuko atari ubwa mbere bacukura insinga z’amashanyarazi bakazitwara. Hari n’abo twagiye dufata bakabihanirwa. Ubwo byongeye kubura umutwe rero natwe ntituri businzire. Turakaza ingamba kugeza igihe bazafatirwa bakabihanirwa.” n’abandi babitekerezaga bagasubiza amerwe mu isaho.’’
Avuga ko bashakishwa hanashakishwa amakuru nyayo yo kumenya aho bazijyana kuzigurisha, agakeka ko bazijyana mu baturage bazikeneye n’abazicuruza, ibyo byose iperereza rikaba rigomba kubyerekana ngo abazabifatirwamo bose bazabihanirwe by’intangarugero.