Abaturage bo mu Kagari ka Makurizo, Umurenge wa Cyanzarwe, Akarere ka Rubavu, bababajwe n’inka y’imbyeyi yatemwe n’abataramenyekana, bagasaba ko uyu muturage yahabwa ubutabera abamukoreye urugomo bagatabwa muri yombi.
Iyo nka yatemwe mu Mudugudu wa Mudugudu wa Ruhuranda, ni iya Kwitonda Innocent w’imyaka 44 ikaba yari iri kumwe n’izindi ebyiri, abagizi ba nabi bakaba bayitemye umutsi w’akaguru.
Umuturanyi wa Kwitonda Innocent, yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe izi nka zibana ari eshatu, aho uyu mugabo azororeye muri uyu Mudugudu zikagira umushumba uzitaho.
Ati: “Ahagana saa yine z’ijoro ryo ku wa 20 Gashyantare 2026, ni ho uwo mushumba yagiye kurya agarutse asanga amaraso aho ziri abanza kuyoberwa ibyayo, arebye neza abona imwe bayitemye umutsi w’ukuguru kw’ibumoso. Yahise ahamagara Kwitonda na we aratabaza, abaje basanga inka koko yatemwe n’ubu uwayitemye aracyashakishwa.”
Yakomeje avuga ko nyiri nka ntawe akeka bafitanye ikibazo, gusa agakeka ko abamutemeye inka bashakaga kumuhombya no kumuhemukira.
Yasabye ubuyobozi bw’Umurenge n’inzego z’umutekano zihakorera, gukomeza gushakisha kugeza igihe uyu mugizi wa nabi abonekeye akabibazwa hanirindwa ko yagira ibindi bibi akora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, yavuze ko aya makuru bayamenye kandi yabababaje cyane urebye uburyo iyo nka bayigize.
Ati: “Biragaragara ko ari abagome bashakaga guhombya nyirayo bayitemye, kuko ntibayibaze ngo batware inyama cyangwa ubwayo bayitware. Bayisize ivirirana umutsi w’ukuguru bari bamaze guca barigendera. Veterineri yayidoze dutegereje kureba igikurikiraho niba izakira cyangwa bizanga tukazabona kugira indi nama nyirayo, ari ko tunashakisha abayitemye ngo bakurikiranwe babihanirwe.”
Yavuze ko ubugome nk’ubu butaherukaga mu Murenge wabo, asaba abaturage kwirinda kugirira nabi amatungo muri ubu buryo kuko n’uwaba afite icyo apfa n’undi aba atagipfa n’itungo ngo arigirire nabi.
Anavuga ko ugereranije n’aho igiciro cy’amatungo kigeze ubu iyi nka itajya munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.