Habumugisha Dieudonnée w’imyaka 27 na Nsabiyaremye Berson w’imyaka 37 bacakiwe n’abaturage ubwo bagendaga barata ipingu biyita abapolisi, bagatera ubwoba abacuruzi bo mu Mudugudu wa Byima, Akagari ka Rwaza, Umurenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu.
Abaturage babagose babasaba ibyangombwa by’akazi barabibura bahita babatangira amakuru ku Nzego z’umutekano, nyuma yo kutabashira amakenga kubera imyitwarire yabo ihabanye n’amahame ya Polisi y’u Rwanda.
Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Byima bafatiwemo, yabwiye Imvaho Nshya ko bagize amakenga cyane cyane hagendewe ku mvugo yabo, uko bari bameze n’uburyo babateraga ubwoba bashaka kubambura ibyabo.
Ati: “Bagendaga binjira mu maduka, batera ubwoba abacuruzi, bababwira ko hari ibyo batujuje, ngo baje kubafata bambaye gisivili, uwari ufite ipingu yaryerekaga umucuruzi akabanza kugira ubwoba, ariko bashira ibinya na bo bababaza icyerekana ko ari abapolisi bakakibura, amakuru atangira gucicikana, abaturage barabagota.”
Icyababaje abo baturage ni uko bamaze kubafata basanze harimo umwe ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kantagari mu Kagari ka Gisa, bamubaza icyabimuteye akarya indimi. Abaturage bakimara kubagota, ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugerero n’inzego z’umutekano bahageze babashyikiriza Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, yashimiye abaturage bakomeje gukurikirana aba bajura, bakabagota kugeza bashyikirijwe inzego z’umutekano.
Ati: “Turashimira cyane bariya baturage bamaze kumva inyigisho bahabwa n’ubuyobozi n’Inzego z’umutekano, zo gutahura nk’aba bagizi ba nabi baza biyitirira Inzego z’umutekano bakaba ahubwo babahungabanyiriza uwabo.”
Yavuze ko byerekana imyumvire iri hejuru abaturage b’Umurenge ayoboye bagezeho mu gutahura abanyabyaha. Yakomeje agira ati: “Barabakemanze, babaka ibyangombwa barabibura, bahita babagotera hagati, amakuru aratangwa barafatwa bashyikirizwa inzego zibishinzwe ngo babibazwe.”
Avuga ko bafashwe bataragira abo biba, yibutsa ko hari n’abandi bajya bafatwa biyitirira inzego badakorera, bityo ko abaturage bagomba kujya bashishoza ku wo bakemanga, bagatanga amakuru ku gihe agafatwa bataragira ibyo bangiza.