Rubavu: Abayobozi 3 bandikiye rimwe basezera ku kazi
Amakuru

Rubavu: Abayobozi 3 bandikiye rimwe basezera ku kazi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 5, 2026

Abakozi batatu b’Akarere ka Rubavu barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Umunyababanga Nshingwabikorwa w’Akagari n’Umukozi w’Urwego rushinzwe kunganira Akarere mu mutekano (DASSO) mu Murenge wa Bugeshi, banditse basezera ku mirimo. 

Abasezeye ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo Nyiransengiyumva Monique, uw’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite n’Umuhuzabikorwa rwa DASSO mu Murenge wa Bugeshi Dushimire Donatien. 

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prospère, yabwiye Imvaho Nshya ko ayo mabaruwa yayakiriye.

Ati: “Ayo makuru ni yo. Bose uko ari batatu banditse bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.”

Yakomeje agira ati: “Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Terimbere Mujawase Annualite we yanasezeye hashingiwe kuri raporo z’ubugenzuzi zigaragaza amakosa ye mu kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka mu ifasi yayoboraga.”

Yakomeje avuga ko kuba barasezereye rimwe ari batatu bitavuze ko hari byacitse iri mu Karere ayoboye, kandi ngo nta n’icyuho kiri bugaragare mu mitangire ya serivisi bari bashinzwe. 

Yongeyeho ati: “Gusezera ni ngombwa iyo umuyobozi yisuzumye agasanga hari ibyo adakora neza kandi bikenewe mu kwihutisha iterambere.”

Yahaye ubutumwa abandi bayobozi agira ati: “Abayobozi basigaye bazirikane ko icyo dusabwa ari ugushyira umuturage ku isonga, gukurikiza amategeko no kubazwa inshingano.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prospère

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA