Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatumye Hakuzimana Janvier w’imyaka 52 utuye mu Murenge wa Mudende, mu Karere ka Rubavu, yikura mu bukene, yiyubakira inzu yo kubamo, iy’ubucuruzi n’imirima bfite gaciro ka miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Hakuzimana avuga ko yahawe inka muri Girinka mu 2018, icyo gihe akaba yari abayeho mu buzima bugoye cyane, aho kubona ifunguro n’aho kuryama heza byari ingorabahizi.
Yagize ati: “Mbere yo guhabwa inka, nari mbayeho nabi cyane, nabaga mu nzu ya nyakatsi yubakishije ibiti n’amategura, iyo imvura yagwaga twaravirwaga tukajya kwikinga ahandi. Sinagiraga icyo nishingikirizaho, n’umuryango wanjye cyanteza imbere nabagaho mu bukene bukabije, Girinka ni yo yamfashije kurera abana b’impanga naje kubyara.”
Avuga ko inka imaze kumugeraho yahise ayitaho cyane, ayigaburira neza, bituma ishobora gutanga umusaruro mwiza wamuzamuye.
Yagize ati: “Nayoroye neza nk’uko nabigiriwemo inama. Nabyukaga kare ngashaka ubwatsi, nkayifasha kugira ubuzima bwiza kuko nari nzi ko ari yo buzima bwanjye.”
Nyuma y’uko inka ibyaye bwa mbere, Hakuzimana avuga ko yubahirije inshingano zirimo no kwitura inyana mugenzi we, nk’uko biteganywa muri Girinka. Inyana yongeye kuvuka yarayigurishije, amafaranga ayavuyemo ayakoresha mu kuvugurura inzu.
Yagize ati: “Inyana ya kabiri narayigurishije, nguramo amabati, mvugurura inzu yanjye yari iya nyakatsi. Ni bwo bwa mbere nabonye ntuye mu nzu isakaye amabati, kuko indi yari amategura, numva mfite agaciro nk’abandi.”
Uyu mugabo avuga ko inka yamufashije cyane mu buhinzi, aho yatangiye ahinga ibirayi akoresheje ifumbire ikomoka ku matungo.
Yagize ati: “Ifumbire y’inka yahinduye ubuhinzi bwanjye. Umusaruro w’ibirayi wariyongereye cyane, mbona amafaranga atari make. Ni ho natangiye kwizigamira no gutekereza iterambere rirenze kubaho, mpingira kurya gusa, ahubwo ngahinga ngamije kubona ifaranga. Girinka burya izamura n’imyumvire kuko ituma uhumuka.”
Hakizimana avuga ko umusaruro uvuye mu buhinzi n’ubworozi byamugejeje aho yubaka inzu nziza yo kubamo, ndetse akabona ko agomba no gushora mu bindi bikorwa.
Yagize ati: “Naje kubara imitungo yose nkesha Girinka nsanga igeze mu gaciro ka miliyoni zirenga 10. Ibyo byose byakomotse kuri ya nka imwe nahawe.”
Iterambere rye ntiryahagarariye aho, kuko yaje kubaka inzu y’ubucuruzi ifite imiryango itatu, akodeshamo ibiri undi akawukoreramo.
Yagize ati : “Ubu mfite inzu y’ubucuruzi, amafaranga mvana muri ayo mafaranga ni yo anyishyurira ishuri ry’abana, ubwisungane mu kwivuza, ndetse nkanatanga imisoro nk’abandi Banyarwanda.”
Hakizimana ashimangira ko Girinka itamuhaye inka gusa, ahubwo yamuhaye icyizere n’icyerekezo cy’ubuzima, aho yumva rwose ari umuntu ufite iterambere.
Yagize ati: “Girinka yampaye icyizere cyo kubaho. Ndashimira Perezida Paul Kagame watekereje iyi gahunda yo kuzamura abaturage. Iyo nitegereje aho nari n’aho ndi uyu munsi, mbona itandukaniro rinini cyane mu iterambere.”
Avuga ko kuri ubu atanga akazi ku bandi baturage, cyane cyane mu buhinzi no mu bikorwa by’ubucuruzi, bityo na we akaba agira uruhare mu kuzamura imibereho y’abandi.
Abaturage baturanye na we bavuga ko Hakizimana ari urugero rufatika rw’uko Girinka ishobora guhindura ubuzima iyo ifashwe neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa. avuga ko Hakizimana ari urugero rufatika rw’uko gahunda ya Girinka Munyarwanda izamura umuturage.
Yagize ati: “Girinka ni umushinga ugamije kuzamura imibereho y’umuturage. Iyo uyifashe neza, ugamije kuyibyaza umusaruro, utera imbere nk’uko tubibona kuri Hakizimana Janvier, rwose ni umuntu wari hasi mu bukungu ariko kugeza ubu urumva ko atanga akazi.”
Uyu muyobozi yakanguriye abaturage bahawe inka muri Girinka kuzifata neza no kuzikoresha mu bikorwa bibateza imbere, agaragaza ko abafata neza izo nka bagaragaza iterambere rifatika mu mibereho yabo.
Kugeza ubu muri Rubavu hamaze gutangwa inka 12 647 mu rwego rwa Girinka n’inyana ziziturirwa abandi zigeze ku 5 986, umubare wose ukaba ugera ku 32 645 inka zibarurwa mu Karere mu mishinga yose y’ubworozi

