Uwitwa Habumuremyi Emmanuel w’imyaka 28, afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho gukomeretsa bikomeye umugore we, Nyirantibashoka Ziduna w’imyaka 38, amukubise icupa mu gatuza.
Umuturanyi w’uyu muryango, utuye mu Mudugudu wa Rambo, Akagari ka Kiraga, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, yabwiye Imvaho Nshya kouwo mugore nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’umugabo we, yajyanwe ku bitora bya Gisenyi akaba ari ho arembeye.
Avuga ko ubusanzwe abo babana bitemewe n’amategeko bakaba bafitanye abana 2.
Ati: “Bafite akabari ku gasantere k’ubucuruzi ka Rambo mu Mudugudu wa Rambo. Intandaro ya ririya hohotera, umugore yari mu kabari acuruza, asohotse abona umugabo araza amusanga yasinze cyane, agwirirana anafite icupa ry’inzoga mu ntoki.”
Yunzemo ati: “Umugore yatunguwe no kubona umugabo yagiye kunywera ahandi kandi izo nzoga yagiye kuhanywera na bo bazicuruza, akajya guteza imbere abandi.
Umugore amubajije icyabimuteye, umugabo ntiyabyakiriye neza batangira guterana amagambo umugabo amukubita icupa mu gatuza aramukomeretsa cyane.”
Abatabaye bafashe umugabo baramukomeza ngo atabacika, umugore ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kigufi na cyo gihita kimwohereza mu bitaro bya Gisenyi ari ho arembeye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour avuga ko uyu mugabo akimara kugirira nabi gutya umugore we yahise atabwa muri yombi.
Ati: “Twahise tumufata tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Gisenyi ngo abibazwe, umugore ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.”
Yavuze ko kuba umugore yari amubajije impamvu yagiye kunywera ahandi na bo bafite akabari bitari kuba impamvu yo kumukomeretsa kariya kageni ari yo mpamvu agomba kubibazwa n’ubutabera.
Avuga ko uyu mwaka watangiye uwo Murenge ubarurirwamo imiryango 39 y’abanaga mu makimbirane, nyuma yo kwigishwa 37 yiyemeje guhinduka hakaba hari hasigaye 2 bagikurikirana nubwo hagenda havuka indi mishyashya akeshi ijya mu makimbirane akenshi, bapfa imitungo no gushinjanya gucana inyuma.
Uwo muyobozi kandi anavuga ko imiryango ikwiye kwihatira kubana neza mu mahoro kuko amakimbirane ntacyo abagezaho, ahubwo abaheza gusa mu bukene no kubuzanya amahoro bityo bikabakenesha bikaba byanaba intandaro yo kutabasha guha uburere bukwiye abana babo.