Rubavu: Afungiye kwicisha umutego w’igitoki umugore w’umuturanyi
Amakuru

Rubavu: Afungiye kwicisha umutego w’igitoki umugore w’umuturanyi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

October 14, 2025

Uzarama w’imyaka 18 y’amavuko afungiwe kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanama mu Karere ka Rubavu, akurikiranyweho kwica Manizabayo Béatrice w’imyaka 43 amukubise umutego w’igitoki (urwego, injagwe, isando) mu mutwe inshuro eshatu.

Bivugwa ko Uzarama yishe uwo mugore w’umuturanyi ubwo yari amukurikiye agiye kumwaka uwo mutego yari ashinguye ku nsina ye ku bw’urugomo.

Umuturage wo mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Musabike, Umurenge wa Kanama byabereyemo, yabwiye Imvaho Nshya ko ubusanzwe uyu musore asanzwe ari umushumba uragira inka mu bikuyu byo muri Pariki ya Gishwati.

Uzarama yari yarashyizwe ku rutonde rw’abasore b’abanyarugomo bita ‘Ibihazi’, bategera abaturage mu nzira mu masaha y’umugoroba no mu ijoro.

Uwo muturage yagize ati: “Hari mu masaha ashyira saa moya z’umugoroba, uyu musore tutamenye niba yari avuye aho aragira inka muri Gishwati mu bikuyu cyangwa hari ahandi yari yiriwe, ajya mu rugo rwa Bahore Jean Chrysostome akura umutego ku nsina ku bw’urugomo gusa, aragenda.”

Abana ba nyakwigendera baramubonye bamubaza icyo ayikuriye ku nsina, arabihorera yikomereza urugendo, na bo bahita bahamagara nyina wari uri mu nzu barabimubwira.

Nyina yasohotse yirukanka kuri wa musore amubwira kuwugarura, ahubwo we amugarukana amwirukaho ngo awumukibite.

“[…] Umugore yagarutse amuhunga avuza induru n’abana be basakuza batabaza, umugore agiye kugera mu rugo umusore aba yamushyikiriye amukubita iyo ‘njagwe’ mu mutwe inshuro 3 umugore ahita apfa.”

Undi muturage Imvaho Nshya yabajije waje atabaye yavuze ko bahageze basanga umugore aryamye yapfuye, umusore yacitse.

Ati: “Yamaze kumutsinda aho ahita yiruka. Twahise tumushakisha tumufata ataragera kure ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Kanama, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi.”

Abaturage bo muri uwo Murenge barasaba ubuyobozi gukurikiranira hafi abo basore n’abagabo biyise Ibihazi bakora urugomo, bagafatwa mu maguru mashya kuko bidakozwe hari ubundi buzima bwaba buri mu kaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama Nzabahimana Evariste, yemereye Imvaho Nshya aya makuru, na we yemeza ko uyu musore yari asanzwe yarigize ‘Igihazi’.

Ati: “Yari asanzwe yarigize ‘Igihazi’ na mbere yo kwica uyu mugore amukubise ‘injagwe’ mu mutwe inshuro eshatu zose. Yahise afatwa, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanama, Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Buruhukiro bw’Ibitaro bya Gisenyi.”

Yihanganishije umuryango wagize ibyago, asaba abaturage kwirinda urugomo, aho babona rwaturuka hose bagatanga amakuru hakiri kare ngo rukumirwe.

Nyakwigendera asize umugabo n’abana batatu.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA