Rubavu: Akurikiranyweho kuvuga ko uwarokotse Jenoside yishe Abahutu
Amakuru

Rubavu: Akurikiranyweho kuvuga ko uwarokotse Jenoside yishe Abahutu

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 11, 2026

Ngirumpatse Faustin w’imyaka 71, wo mu Mudugudu wa Buroha, Akagari ka Mukondo,Umurenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanama, akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside, aho yabwiye uwarokotse Jenoside ko yishe Abahutu.

Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gérard, yabwiye Imvaho Nshya ko ku wa 7 Mata 2026 mu gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’ikiganiro cyo kwibuka cyari kimaze gutangwa, uwitwa Harelimana Canisius w’imyaka 67 yatanze igitekerezo kuko ari wo mwanya wari ugezweho.

Ati: “Akikigitanga [ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi] uyu Ngirumpatse yabwiye abo bari bicaranye ko ibyo Harelimana avuga nta shingiro bifite, aho yagize ati: “Uriya se aravuga iki ko na we yishe Abahutu muri Mukondo?’’. Mu bo yabibwiraga harimo uwitwa Manirarora Jean Marie Vianney, aho yumvise atakwihanganira ayo magambo, ahita ahaguruka arabivuga. 

Uwo ukurikiranywe icyaha ngo ababijijwe niba koko yabivuze yarabyemeye anabisubiramo ari bwo yahitaga atabwa muri yombi, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), sitasiyo ya Kanama ngo abikurikiranweho.

Mbarushimana Gérard avuga ko bibabaje cyane kuba mu gihe nk’iki cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusaza nk’uriya ubyaye akanuzukuruza, wabaye muri iki gihugu mu bihe byose by’amacakubiri yagejeje kuri Jenoside, wabonye iyicwa ry’Abatutsi, ari we upfobya bigeze hariya.

Ati: “Ubusanzwe ntacyo yigeze akurikiranwaho kijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ashobora kuba yarayikoze ntibimenyekane, kuko bitumvikana uburyo yavuga amagambo nk’ariya nta handi aturutse. Inzego zibishinzwe yashyikirijwe zizaduha ukuri.’’

Uwo muyobozi avuga ko muri iyi minsi Igihugu kikiri mu cyunamo, muri aka karere ka Rubavu, abantu babiri ari bo bamaze kugaragarwaho n’ingengabiterezo ya Jenoside. Abo barimo uyu n’undi wo mu Murenge wa Rubavu, wabwiye uwarokotse ko yamutemagura izuru rye akarishyira muri palafo.

Ati: “ Ni ikibazo gikomeye cyane kandi ikibabaje ni uko abo yagaragayeho ari abantu bakuru kuko undi afite imyaka 62. Twibaza icyo bigisha imiryango yabo kikatuyobera. Nk’aba bakwiye guhanwa by’intangarugero igihe ibyaha byabahama, bikanabera urugero n’ababa bakiri bato bashaka kugaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.’’ Yakomeje ati: “Amagambo nk’aya aratoneka akanarushaho gukomeretsa abarokotse.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurege wa Nyundo, Shema Justin, avuga ko n’ubusanzwe uyu mugabo atitwaraga neza mu mivugire ye, aho wasangaga gahunda za Leta zose azipinga, bavuga mituweli, umuganda n’izindi akazivugaho amagambo mabi, akigishwa ntahinduke. Ati: “None no mu gutangiza icyunamo avuze amagambo nk’ariya y’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yashyikirijwe RIB, sitasiyo ya Kanama ngo akurikiranwe, cyane cyane ko aniyemerera ko yabivuze, akanabisubiramo.’’

Yasabye abaturage kwitwararika, bakirinda ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ibihano ku bayigaragaraho bihanitse cyane, ntawe ukwiye gukinisha amagambo avuga akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yibwira ko yakwihanganirwa.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA