Abaturage bo mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’inzoga yitwa ‘Igitiritiri’ yengwa ikanacuruzwa rwihishwa na bamwe mu baturage, bagasaba ko yacibwa burundu, abayenga n’abayicuruza bagahanwa by’intangarugero kubera uburyo yangiza abayinywa, umutekano muke iteza ukanagera ku batayinywa.
Umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kabuhanga, muri uwo Murenge, ahakunda kugaragara iyo nzoga yabwiye Imvaho Nshya ko ikorwa mu masaka baba bakaranze, bagashyiramo amazi, umusemburo ukoreshwa bakora imigati bita Pakmaya, isukari n’undi musemburo bataramenya izina ryawo umeze nk’umuti w’isabune ariko wawukoraho ukabona umeze nk’umunyu, unavunguka.
Ati: “Ibyo ni byo tubasha kumenya kuko hari n’ibindi bagenda bavangamo umuntu yayinywa akamera nk’urwaye mu mutwe akaba ntacyo agitinya no kwica umuntu akumva ntacyo bimubwiye kuko nta bwenge nyakuri aba agifite.”
Undi muturage wo mu Kagari ka Mutovu, avuga ko kubera uburyo igira uwayinyoye, ari n’ibintu baba bapfuye kwenga bagaha abaturage ngo banywe bitapimwe, bikanatera indwara zinyuranye ababinywa, ababyenga n’ababiha abaturage ngo barabicuruza bakwiye kubihanirwa bigaragara.
Ati: “Icya mbere si inzoga iba yapimwe ngo buri kintu cyose kiyigize kibe gifitiye umubiri akamaro ku rugero runaka. Isukari irimo ni yo itera abaturage diyabete n’izindi kuko bayikurikira ngo ni bwo inzoga iryoha ugasanga ahubwo biyica, umutekano muke umaze kuyisinda ateza haba iwe mu rugo no mu baturanyi, tugasanga ikwiye gucika byihuse itaroreka imbaga.”
Ubwo hamenwaga litilo 2 000 z’iyo nzoga zasanganywe Hategekimana Jean Baptiste bakunda kwita Gahinja w‘imyaka 34 bavuga ko azenga akanazicuruza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi Murindangabo Eric, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo nzoga yahagurukiwe kubera ibibazo yateje birimo imfu.
Ati: “Iyi nzoga yangiza cyane ubuzima bw’abaturage. Uwayinyoye usanga amaso asa n’ayavuyemo, uruhu rwe rwarumagaye, yakubwira ko ari umusore ntube wabyemera kubera ukuntu aba akanyaraye,tutavuze amakimbirane iteza mu miryango.”
Yongeyeho ati: “Aha mu Murenge yahateje imfu harimo umugabo wishe nyirabukwe, uwishe umugore we, n’abandi bagiye bavutsa abandi ubuzima, twakurikirana tugasanga barabikoraga bamaze kunywa iyo nzoga, tukaba tutakomeza kurebera uwo mutekano muke iteza.”
Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko hari n’abagore n’abakobwa bayigabiza, bayisinda ukabona barasa n’abataye umuco, bamwe bakarara aho babonye, bikaba binashobora kubaviramo ingaruka batari biteze.
Murindangabo anavuga ko abagiye bafatwa baciwe amande menshi, ikibabaje akaba ari uko batabireka. Ati’ Hari uwo twameneye inzoga tunamuca amande y’amafaranga y’u Rwanda 500 000. Undi ubwa mbere acibwa amande y’amafaranga 300 000 n’inzoga ze ziramenwa, arabyongera acibwa amafaranga 540 000Frw, ntiyabireka noneho yimukira i Mudende dutanga amakuru, nabwo acibwa amafaranga 500 000, ahita abireka.”
Avuga ko nk’icyo ari igihombo, nta nyungu yabikuyemo, akahahera asaba abazenga n’abazicuruza kubireka, n’abazinywa akabasaba kubireka kuko hari abazikuramo uburwayi bugeza ku rupfu imiryango yabo igatangira kwanduranya n’abaturanyi ngo bayirogeye umuntu, ari izo nzoga zimwishe.
