Abaturage bo mu Mudugudu w’Intwali, Akagari ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, bakora urugendo rw’amasaha agera kuri 4 bagiye gushaka amazi bikanabaviramo gukoresha amazi mabi, bikabatera impungenge ku buzima bwabo.
Abo baturage basaba ko bafashwa kubona amazi meza hafi yabo, bitewe nuko byababera igisubizo haba kuri bo no ku bana babo kuko ngo uwagiye gushaka amazi saa kumi n’ebyiri ayatahana saa sita, kubera ko hari n’ubwo agerayo agasangayo abantu benshi.
Umwe mu batuye mu Mudugudu w’Intwali, Akagari ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba yagize ati: “Ikibazo dufite hano kidukomereye ni amazi meza tudafite. Ibyo bituma tujya kuvoma kure ahitwa muri Butumba aho umuntu ashobora kuva hano mu rugo saa kumi n’ebyiri za mugitondo nka saa sita z’amanywa akaba ari bwo ari kugera mu rugo.”
Akomeza agira ati: ”Ikibazo cy’amazi tumaze igihe tukivuga ariko cyaburiwe umuti n’Ubuyobozi bw’Umudugudu twarabutumye no mu Nteko z’abaturage dukora, turakivuga ariko habuze uburyo cyazakemukamo tukabona amazi.”
Nyirahabimana na we yagize ati: ”Dufite ikibazo cy’amazi rwose kuko n’abafite amavomo mu ngo zabo, bamwe baherutse bubaka imigezi ariko ubu nta mazi aza. Dufite ikigega hano, hashize nk’imyaka 5 kitageramo amazi. Ubu umuntu ukeneye amazi ajya ahitwa muri Butumba, ni munsi yo ku Cyapa wanahagera ugasangayo abantu benshi, bigafata umwanya ngo uvome, bitaba ibyo ukajya kudaha mu byobo by’aho bacukura amabuye y’agaciro kandi aba ari mabi.”
Yakomeje agira ati: ”Bitugiraho ingaruka nyinshi kuko ntabwo wayanywa, n’abayakoresha mu rugo ashobora kubatera indwara ikindi kandi ushaka kumesa cyangwa gukaraba nabwo aguteza umwanda aho kuwugukuraho”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba Jean d’Amour Ufitabeza, yabwiye Imvaho Nshya ko impamvu y’ibura ry’amazi kuri abo baturage biterwa n’uko ari mu gihe cy’impeshyi kandi akaba aturuka mu Karere ka Rutsiro mu muyoboro wa Nkora.
Yagize ati: ”Ikibazo cy’amazi make turakizi gusa gikunda kubaho cyane muri iki gihe cy’impeshyi kuko aturuka mu Karere ka Rutsiro mu muyoboro wa Nkora. Twari twavuganye na bo ngo bajye badusaranganya ariko kandi twakoze ubuvugizi twizeye ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bizakorwa bakabona amazi”.
Yakomeje agira ati:”Ikindi kandi dukomeje ubukangurambaga ku baturage bacu, tubasaba ko bashaka ibigega bifata amazi kuko nabyo byatuma babona amazi yo kumesesha no gukoresha indi mirimo mu gihe amazi yaba yabuze.”
Mwambutsa Celestin, Umuyobozi w’Ishami rya WASAC mu Karere ka Rubavu, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’amazi make mu Kagari ka Burushya, mu Mudugudu w’Intwali bakizi kandi ko mu gihe cya vuba batangira kugikemura abo baturage bakongera kubona amazi meza badakoze urugendo rurerure.
Yagize ati: ”Abo baracyafite ikibazo cy’amazi turabizi kuko byari bikiri mu nshingano z’Akarere ariko muri iki cyumweru kiri imbere bazabidushyira mu biganza ubundi tuzahita dutangira gushakira abo baturage amazi meza.”
Yakomeje agira ati: ”Ni ikibazo cy’amazi make gusa, ntabwo ari ikibazo cy’imiyoboro. Ni amazi aturuka muri Rutsiro nayo adahagije akagera muri Rubavu. Turabizeza ko tuzahita dushaka uko babona amazi dufatanyije n’abo muri Rutsiro aho aturuka.”
Abaturage bashaka amazi ni abo mu Mudugudu w’Intwali, Akagari ka Burushya, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu.