Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, bavuga ko babangamiwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo iyo bita ‘Igitiritiri’, ikunze kunyobwa cyane n’urubyiruko rwo muri ako gace.
Iyo nzoga ikorwa hifashishijwe ibigori, amasaka, pakimaya n’ibyatsi by’uruvangitirane n’amatafari. Abaturage bavuga ko uwayinyoye, nibura igikombe kimwe bita ‘Muhinzi’, ahita atangira kwitwara nabi, agashyamirana ndetse akarwana n’uwo abonye wese.
Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Bihungwe avuga ko iyi nzoga bayita amazina bakurikije uduce two muri uyu Murenge bitewe n’ibibi byayo
Yagize ati: “Hari abayiha amazina atandukanye, bamwe bakayita Igitiritiri, abandi bakayita Umbehafi kuko umaze kuyinywa utakaza imbaraga ugatangira kugenda azungera. Hari n’igihe umuntu arara mu nzira, abandi bakayita Igitiritiri kuko uyinyoye aba atakibasha kugira icyo akora, akenera ko bamuba hafi.”
Undi muturage wo mu Kagari ka Buhunge yagize ati: “Ubu hano ntibyoroshye. Iyo abasore banyweye Umbehafi cyangwa Igitiritiri, bahinduka nk’abasazi, bagakubita abantu cyangwa bakamburira mu mayira, abo bahuye na bo. Ndetse hari n’abakuru basinzirira ku nzira cyangwa bakarara barwana mu ngo zabo, twifuza ubuyobozi bushyira umwete mu kuyirwanya.”
Abaturage bavuga ko izina Igitiritiri rikomoka ku kuba uwamaze kuba imbata y’iyi nzoga aba asa nk’ikigori cyahunguwe, agasigarana umubiri wanyunyutse n’amatama yabyimbye gusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Harelimana Emmanuel, yemera ko iki kibazo gihari, ariko ko Inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zikomeje kugihashya.
Yagize ati: “Ni byo koko hari bamwe bashaka inyungu nyinshi bakenga inzoga zitujuje ubuziranenge kandi zitemewe n’amategeko. Turi gukomeza gufata ingamba zo kurwanya abakora izi nzoga zishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”
Inzoga z’inkorano ni ikibazo kimaze kugaragara mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ariko inzego z’umutekano n’iz’ibanze zikomeje kuzicunga no guca intege abazikora. Nubwo zigura make, byagaragaye ko zifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa ndetse no ku mutekano w’imiryango n’abaturage muri rusange.