Rubavu: Batandatu bafungiwe kwiba insinga z’amashanyarazi
Ubutabera

Rubavu: Batandatu bafungiwe kwiba insinga z’amashanyarazi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 24, 2026

Abantu batandatu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo gufatanwa bimwe mu bikoresho by’amashanyarazi birimo ibyibwe n’ibyo bifashishaga muri ubwo bujura.

Mu bikoresho bafatanywe harimo ‘pinces electriques’ 14, kashipawa (cash power) ebyiri n’umukandara umwe.

Abafashwe  bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 23 na 44. Muri bo 5 ni abo mu Murenge wa Rugerero n’undi umwe wa Nyamyumba, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gisenyi.

Umuturage wo mu Mujyi wa Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko  byakozwe mu mukwabu warimo abaturage, irondo ry’umwuga, inzego z’umutekano zikorera muri uyu Mujyi n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gisenyi.

Ati: “Uyu mukwabu wari ukenewe cyane rwose kuko nyuma yo kugaragara baca insinga z’amashanyarazi zihuza amapoto yo ku mihanda, harimo n’abagerageza kuziba mu bigo bikomeye nka BRALIRWA n’ahandi, natwe abaturage twahoranaga ubwoba ko basigaje kujya batwara izacu, tukajya tubyuka twisanga mu kizima.”

Yavuze ko nta muturage uzihanganira abangiza ibikorwa remezo kuko bahemuka cyane mu gihe biba byatwaye Leta akayabo ari bo ba mbere biteza imbere, abaza kubyiba cyangwa kubyangiza bakaba bafatwa nk’abagome, abaturage bagomba gufatanya n’ubuyobozi kurwanya no gukumira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, UWINEZA Francine, avuga ko icyemezo cyo gukora uyu mukwabu cyafashwe nyuma y’uko hagaragaye abagenda biba izi nsinga henshi.

Ati: “Ku ikubitiro hafashwe batandatu, haracyari n’abandi bakekwa bagishakishwa. Harimo abasanganywe ibizingo by’insinga, bigaragara ko koko baziba. Twabamenye ku makuru twahawe n’abaturage dushimira cyane ubufatanye mu gutahura aba bajura.”

Asaba abaturage gukomeza ubu bufatanye mu gutahura abanyabyaha banyuranye, kwirinda kwangiza ibikorwa remezo kuko ababigiramo uruhare bose bahagurukiwe, kandi bakomeje gushakishwa ngo babibazwe.

Avuga kandi ko ingamba ubuyobozi bw’uyu Murenge bwihaye zo gucunga umutekano neza w’abaturage, guhashya no gukumira abangiza ibikorwa remezo zikomeje, agasaba abaturage kujya babatungira agatoki kare aho bakeka abagizi ba nabi hose bagafatwa bataragira byinshi bangiza.

Bimwe mu bikoresho by’ammashanyarazi byafatanywe batandatu batawe muri yombi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA