Rubavu: Bubakiwe Ikigo cy’ikoranabuhanga cyatwaye miliyoni 928 Frw
Imibereho

Rubavu: Bubakiwe Ikigo cy’ikoranabuhanga cyatwaye miliyoni 928 Frw

NGABOYABAHIZI PROTAIS

January 5, 2026

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu rwishimiye gutangira umwaka wa 2026 rufite ikigo cy’Ikoranabuhanga n’imyidagaduro Rubavu Community Centre) cyuzuye gitwaye miliyoni 928 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rubyiruko ruvuga ko iyi ari intambwe ikomeye mu iterambere ry’abakiri bato muri iyi Si ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose, kandi bakaba banabonye amahirwe yo kurushaho kwidagadura no kubaka amagara mazima.

Iki kigo cyubatswe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi, ku buso bwa metero kare 7 000, kikaba kigizwe n’inyubako ifite igorofa rimwe, icyumba mberabyombi cy’imyidagaduro, ibyumba bizatangirwamo amasomo y’ikoranabuhanga, amasomo y’imyuga y’igihe gito, ubuzima bw’imyororokere n’imyidagaduro itandukanye.

Hanubatswemo kandi ibibuga by’imikino irimo Basketball, VolleyBall na Tennis, bigamije gushimisha no guteza imbere impano z’urubyiruko.

Jane Uwase, umunyeshuri   w’imyaka 21, avuga ko yishimiye kiriya kigo kuko aho guta umwanya bari mu tubari cyangwa izindi ngeso mbi bazajya bahagana abidagadura bakabona umwanya n’abakora ubushakashatsi ku ikoranabuhanga bakaba bahawe rugari.

Yagize ati: Ndishimye cyane kubona ikigo nk’iki mu Karere kacu. Nzajya niga amasomo y’ikoranabuhanga hano kandi nishimira ko nzajya nerekana impano zanjye mu mikino n’imyidagaduro. Ni amahirwe akomeye kuri twe urubyiruko, aho kwirirwa mu mayira n’izindi ngeso mbi kubera kubura icyo dukora.”

Eric Habimana na we avuga ko kuba babonye ikigo bazajya bidagaduriramo bagakoreramo ibijyanye n’ikoranabuhanga ari ibintu bishimiye bikaba intambwe ikomeye mu bumenyi bwabo buziyongera.

Yagize ati: Iki kigo ni intambwe ikomeye. Kizatuma twiga imyuga itandukanye twihangira imirimo, bidufasha no kwirinda ubushomeri. Ndanezerewe kubona aha hantu hashya hazahurira urubyiruko rwose.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu Ruhamyambuga Olivier, avuga ko icyo kigo kizafasha urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa kubona urubuga rwo kwihugura, kugaragaza impano zabo no kwidagadura mu buryo bufite inyungu.

Yagize ati: Iki kigo ni intambwe ikomeye mu guteza imbere urubyiruko, kikabafasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.”

Agace ka Byahi kubatswemo iki kigo, kari mu Tugari dutuwe cyane n’urubyiruko, kandi kari hafi y’Umujyi wa Rubavu, aho hakenerwa cyane ibikorwa bibaganisha ku iterambere n’imyidagaduro.

Ibibuga bya Basketball na VolleyBall byamaze kuzura, mu gihe icya Tennis kiri kugana ku musozo.

Urubyiruko rwo muri aka gace ruvuga ko iki kigo ari impano ikomeye bahawe isoza umwaka wa 2025, bakizera ko kizabafasha guhindura ubuzima bwabo, kwihugura, kugaragaza impano zabo no gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’Igihugu.

Rubavu Community Centre yubatswe n’Akarere ka Rubavu mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko no kurushyira ku isonga mu iterambere, ikaba ije yiyongera ku bindi bigo by’urubyiruko bisanzwe biri muri aka Karere birimo ibya Rugerero na Busasamana.

Rubavu Community Center Bubabatse n’ibibuga by’imyidagaduro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA