Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana yasabye urubyiruko kubwiza ukuri ababyeyi babo by’umwihariko abakiri muri DR Congo ndetse n’abandi bagoreka amateka bayazi.
Ni mu biganiro yagiranye n’abanyeshuri ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Rubavu ku ishuri rya ULK aho bagarutse ku bumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Muri ibyo biganiro abanyeshuri basabwe kubwiza ukuri ababyeyi babo by’umwihariko abakiri mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abandi bagoreka amateka bayazi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana, yagaragaje ko hakiri ababyeyi baba mu mashyamba ya Congo, bashyira ingengabitekerezo mu miryango yabo iri mu Rwanda, bityo aboneraho gusaba urubyiruko rwiga muri ULK kurwanya icyo kintu ruba nyambere mu guhugura abo bagifite iyo myumvire.
Yagize ati: “Mwe mufite imiryango hakurya muri Congo igifite ingengabitekerezo ya Jenoside, mubabwire ko abakuru barimo bahunga urwango rwabasaritse rwinshi, barimo bahunga ubwicanyi ndengakamere bakoze, kugira ngo urwo rubyiruko ruto rwe kugira Igihugu cyiza, rwe kukigana. Mubafashe rero.”
Yakomeje agira ati: “Mwebwe kuko mufite amahirwe yo kuba mu Gihugu mubona iterambere gifite, mubona uburyo kibanisha Abanyarwanda bose neza, Igihugu cyanyu mukirinde”.
Minisitiri, yagaragaje ko urubyiruko ruzakoresha n’imbuga Nkoranyambaga muri urwo rugendo rwo kwigisha abakiri hanze,
Ati: ”Imbuga Nkoranyambaga mwazivuze, kuko ni zo zikunze kunyuzwamo cyane ubwo butumwa, bukaba Umuyoboro w’irondabwoko, w’ingengabitekerezo ya Jenoside. Imbuga Nkoranyambaga nazo nimuzikoreshe mugaragaze ukuri kuko murakuzi.”
Yagaragaje ko ibyiza urwo rubyiruko rwaratira abakiri mu mashyamba ya Congo barimo n’ababyeyi babo bagambiriye gusenya amateka y’Igihugu ari byinshi, agaruka ku mashuri , aho buri munyarwanda wese afite amahirwe yo kwiga angana naya mugenzi we, kuba Abanyarwanda bose bivuza binyuze mu bwishingizi mu kwivuza, kuba Umunyarwanda wese atuzwa ahantu heza ndetse n’iterambere ry’ibikorwa remezo bitandukanye.
Bamwe mu banyeshuri biga kuri ULK Ishami rya Rubavu bitabiriye ibiganiro bavuze ko bakiriye neza ubutumwa bahawe kandi ko hari byinshi basobanukiwe biteguye guhindura by’umwihariko gutanga ubutumwa ku bakiri mu mashyamba ya Congo bagifite ibitekerezo bibi.
Uwitwa Nyambo Francine yagize ati: “Muri ibi biganiro nigiyemo byinshi, kuko hari ibyo nari mfite numvaga ntabaza abandi ariko ndabisobanukiwe. Hari nk’abantu benshi bavuye ahantu hatandukanye barimo abavuye muri Congo, Abanya-Masisi, Abanya-Mulenge, na hano mu Rwanda, tukavuga ururimi rumwe ariko tutisanzuranaho umuntu akumva afite ikibazo.”
Yakomeje agira ati: “Nungutse rero ko twese turi Abanyarwanda, amateka ya kera ni aya kera, twebwe turi urubyiruko kandi numvise ko tugomba no kwigisha abo bakiri hanze bagahindura imyumvire turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside tugamije kubaka ejo hazaza.”
Uwitwa Asabe Elysee, yabwiye Imvaho Nshya ko atahanye ubutumwa bukomeye, bugiye kumufasha gukomeza gutanga ubutumwa ku bantu bakiri hanze, ndetse agakoresha n’imbuga Nkoranyambaga cyane yigisha.
Ati: “Ibi biganiro byari bikenewe cyane rwose, ubu ngiye gukoresha imbuga nkoranyambaga nigisha abagifite imyumvire mibi by’umwihariko abakiri mu mashyamba basebya Igihugu cyacu n’aho kimaze kugera kandi dushyize hamwe tuzabigeraho”.
Ni ibiganiro byibanze ku mateka y’u Rwanda kuva ku mwaduko w’Abazungu kugeza ku Rwanda rw’ubu.