Abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), basanze mu nzu y’umururage wo mu Karere ka Rubavu, amabalo 62 y’imyenda ya caguwa yavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Rubavu buvuga ko iyo myenda yinjijwe mu Gihugu mu buryo bwa magendu.
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo, ni bwo abapolisi basatse inzu iherereye mu Mudugudu w’Itangazamakuru, Akagari ka Kivumu, mu Murenge wa Gisenyi, bagasangamk izo caguwa.
Hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kuyinjiza mu Gihugu, bagamije kuyicuruza mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafatiwe aho bayibikaga mbere y’uko bayishyira abakiriya.
Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry’abantu rikora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda, ryari ryamaze kwinjiza mu Gihugu, amabalo menshi y’imyenda ya caguwa ryinjiriye ahitwa
Kukarundo.”
Yakomeje agira ati: “Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye ku nzu bifashishaga nk’ububiko bwayo (stock), bayisatse basangamo amabalo 62, babiri muri bo bahasanze bahita batabwa muri yombi.
Haracyashakishwa abandi bantu barindwi bakekwaho gufatanya na bo muri buriya bucuruzi bwa magendu.”
SP Karekezi yaburiye n’abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga bafasha abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe birimo ibiyobyabwenge.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, andi mabalo 16 y’imyenda ya magendu yari yafatiwe mu Karere ka Rubavu nanone, hafatwa abantu babiri bari bayitwaye mu modoka.
Itegeko ry’Umuryango w’Afurika w’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).