Rubavu: Hafashwe moto n’inkweto za magendu  bikekwa ko ikoreshwa n’abajura
umutekano

Rubavu: Hafashwe moto n’inkweto za magendu  bikekwa ko ikoreshwa n’abajura

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 28, 2025

Mu Mudugudu wa Ikaze, Akagari ka Mbugangari, Umurenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hafatiwe moto ifite pulake RD 113E, bikekwa ko ikoreshwa n’abajura, abari bayiriho bariruka bayisigana n’inkweto za magendu bari batwaye.

Umwe mu baturage wo muri uyu Mudugudu yabwiye Imvaho Nshya ko hari mu ma saa saba z’ijoro, irondo ry’umwuga ribona moto irinyuzeho uyitwaye acanye itoroshi moto, nta tara ifite.

Ati: “Moto yaciye ku irondo ry’umwuga mu ma saa saba z’ijoro, kuko hari abaturage yari yatambutseho babona ihetse umuntu n’ibintu, nta tara ifite ahubwo uyitwaye amurikisha itoroshi, ntibayishira amakenga batanga amakuru, igeze kuri iryo rondo rirayihagarika ngo rigire amakuru riyimenyaho.”

Yakomeje ati: “N’abanyerondo bayiketse barayihagarika, babajije uwari uyitwaye ibyangombwa, impamvu atwara moto amurikisha itoroshi, uwo ahetse, ibyo batwaye n’aho babijyanye, aho gusubiza bava kuri moto bariruka ibyo bari batwaye babita aho.”

Undi muturage yagize ati:  “Twiyemeje gufatanya n’irondo kwicungira umutekano kuko moto nk’izi ziba zitwaye abacoracora bafite magendu, hari n’impungenge ko banashobora gutwara ibihungabanya umutekano kuko aho magendu y’inkweto, imyenda n’ibindi inyura n’ibiturika byahanyura, ni yo mpamvu duhora turi maso.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwineza Francine, yabwiye Imvaho Nshya ko moto yafashwe na magendu y’inkweto abari bayiriho bari batwaye, biri kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Ati: “Twafashe moto dukeka ko ikoreshwa n’abajura batwara ibirimo magendu iri kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, uwari uyitwaye n’uwo yari ahetse baraducika turacyabashakisha. Magendu yari itwaye y’inkweto na yo twayifashe.”

Yongeyeho ati: “Turakomeza gukangurira abantu kwirinda rwose ubucoracora, bagakora ubucuruzi bwemewe kuko iyo tubafashe turabahana, bakanahahombera cyane.”

Yakomeje avuga ko nta mpamvu yo gukora ibitemewe ibyemewe bihari.

Ati: ”Nta mpamvu yo gukora ibitemewe kuko uretse kuhahombera iyo bafashwe, banashyikirizwa inzego z’umutekano bagahanwa bikomeye kuko ibyo bakora bigize icyaha.”

Yabasabye kwirinda ibihungabanya umutekano byose kuko ubuyobozi, inzego z’umutekano n’abaturage bahora bacunga, imikoranire ari myiza cyane ku buryo ntaho abacoracora n’abandi bose bashaka guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ntaho bamenera, kandi ko ufashwe azajya abiryozwa.

Ati: “Aho binjirira hose turahazi, inzego zibishinzwe ziba zihari, zirabahagarika, tukanakora ubukangurambaga mu baturage mu kurwanya ibyo byaha.”

Uwineza avuga ko bakangurira abacuruzi kwirinda ibijyanye n’ubucoracora aho buva bukagera, no kunyereza imisoro, bagashaka za EBM kugira ngo bakore ubucuruzi bwemewe.

Moto yafatanywe magendu, abari bayiriho bariruka barayisiga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA