Rubavu: Hatashywe icyambu cyatwaye asaga miliyari 12 Frw
Ubukungu

Rubavu: Hatashywe icyambu cyatwaye asaga miliyari 12 Frw

KWIZERA JEAN DE DIEU

December 6, 2024

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukuboza, 2024 mu Karere ka Rubavu, hatashwe icyambu gishya cya Rubavu cyuzuye gitwaye amafaranga y’u Rwanda 12,431,102,310 kikaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 1.4 ku mwaka.

Umuhango wo ku gitaha ku mugaragaro witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore, Joan Wiegman Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Alison THORPE wai uhagarariye u Bwongereza n’abandi batandukanye.

Iki cyambu cya Rubavu kikaba ari kimwe mu byambu bine, biteganyijwe kubakwa mu Ntara y’Uburengerazuba harimo , ikiri kubakwa mu Karere ka Rusizi kigeze kuri 51%, no muri Nkora ho muri Rutsiro ndetse na Karongi nabyo biteganyijwe kuzubakwa mu mwaka wa 2025.

Bamwe mu baturage bakorera n’abakora ubucuruzi kuri iki cyambu mu Karere ka Rubavu, babwiye Imvaho Nshya ko biteze impinduka mu iterambere ryabo babikesha umubare w’abantu bazakira n’ubwikorezi bwo mu mazi.

Nshimiyimana Onesphore uzwi nka Fire West, nyiri El Classico Beach (Bar& Restaurant) iherereye hafi y’iki cyambu yagize ati: “Nkatwe dukorera hano, twishimiye uku kubakwa kw’iki cyambu cya Rubavu kandi twizeye ko imikorere yacu igiye guhinduka kuko, tuzabona abantu benshi bazatugana kurenza uko byari bimeze. Leta yacu turayishimira kandi n’ibicuruzwa bigera hano biziyongera bibe inyungu kuri twe.”

Mutarutwa Rodriquez ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka aho ajyana ibyo kurya, yagize ati: ”Njye nsanzwe nkora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ariko twagiraga imbogamizi z’uko iki cyambu cyari gito ndetse no kubona ubwato buhagije budutwarira ibicuruzwa bikagorana ariko ubu turishimira ko iki cyambu cyacu gihagije mu bugari kandi ntabwo tuzongera kugira imbogamizi z’uko dutwara ibicuruzwa byacu.”

Yakomeje agira ati: “Aya ni amahirwe yacu nk’Abanyarwanda by’umwihariko n’abaturiye hano, turatangira gukoresha ubwato bunini dutwara ibicuruzwa byacu.”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore agaruka kuri iki cyambu yagaragaje ko Akarere ka Rubavu ari Akarere k’Ubukerarugendo bityo ngo guhabwa iki cyambu bikazaba igisubizo ku bakagenda.

yagize ati: “Akarere ka Rubavu ni Akarere k’ubukerarundo. Iki cyambu cyiza rero kizafasha cyane mu guhuza abakorera mu gihugu, cyagure ubukungu vuba cyane, gitange amahirwe ku iterambere ndetse kizamure ubukerarugendo.”

Yashimiye kandi abagize uruhare mu kugira ngo iki cyambu cyubakwe harimo; Ubwami bwa Netherlands, u Bwongereza binyuze muri FCDO na TradeMark Africa.

Muri miliyoni 1.4 bazajya bagera kuri iki cyambu ku mwaka buri wese azajya aba afite ubushobozi bwo kugira umutwaro upima 500 DWT n’uburebure bwa metero 60.

Cyuzuye gitwaye Miliyoni 9 z’Amadorari angana n’amafaranga y’u Rwanda 12 431 102 310.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA