Rubavu: Uba mu nzu ikingishije urugi yatijwe n’umuturanyi arasaba ubufasha
Imibereho

Rubavu: Uba mu nzu ikingishije urugi yatijwe n’umuturanyi arasaba ubufasha

KWIZERA JEAN DE DIEU

October 10, 2025

Ntuyahaga Josephine wo mu Mudugudu wa Rusongati, Akagari ka Gisa, Umurenge wa Rugerero, umutiungito wasenyeye inzu mu 2016, arasaba ubufasha bwo kunganirwa kuzuza inzu ye yagiyemo itarangiye kubera ubushobozi buke.

Nyuma yo kugira icyo kibazo cy’umutingito, ukamusenyeraho inzu, avuga ko yatangiye gucumbikirwa n’abaturanyi, nyuma bakaza kumufasha kubumba amatafari yo kongera kubaka iyo nzu ye yari yagiye hasi yose ariko ngo kugeza ubu akaba yarayigiyemo idakinze neza bityo akaba afite impungenge z’ubuzima bwe ari na yo mpamvu asaba ubufasha bwo kunganirwa akabasha gukinga inzu ye no kuyihoma.

Yagize ati: “Muri icyo gihe nari mbayeho mu buzima bubi cyane. Nari ntunzwe no guca inshuro nazo zitabashaga kuboneka neza, ubwo rero uwo mutingito uje uyishyira hasi ubwo muri icyo gihe ngirwa n’umuturanyi wahise amfasha antiza igikoni cye aba ari cyo mbamo.”

Akomeza avuga ko abifashijwemo n’abaturage, mu 2020 batangiye kumubumbira amatafari yo kugira ngo iyo nzu yari yaguye bayubake, kugeza isakawe, ayijyamo idakinze

Yagize ati: “Muri icyo gihe abaturanyi batangiye kumfasha kubumba amatafari, inzu barayizamura, mbona umugiraneza ampa amabati nanjye ngurisha agatungo nagiraga ndongeranya ubushobozi bushira idakinze nyijyamo gutyo. Ubwo bukeye naje kubona umugiraneza wavuze uti ntabwo wakomeza gukingisha ihema reka mbe ngutije urugi.”

Yakomeje agira ati: “Ubu ndasaba Leta ubufasha bwo gukinga iyi nzu no kuba bayindangiriza kuko ntewe impungenge n’ibisambo n’abagiranabi bashobora gusunika uru rugi cyangwa bagaca mu idirishya kuko ntabwo rifunze kandi bamfashije kuyitera agasima baba bankoreye kuko sinkibona n’aho guca inshuro.”

Umuturanyi we, Nyiransengiyumva Marie Goreth yabwiye Imvaho Nshya ko Leta yamufasha gukinga inzu ye kuko bo nk’abaturanyi hari aho bagejeje imbaraga zikabashirana.

Ati: “Uyu mubyeyi yararaga adafunze kuko yashyiraga ku muryango imifuka. Twaramufashije, dushiriwe tumukorera ubuvugizi dutegereza ko bamufasha turaheba. Bamufashe gukinga kuko nk’uru rugi ntabwo ruhakwiye ndetse nta n’amadirishya irimo ndetse ntiyanarangiye neza.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Uwajeneza Jeannette yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’uwo mubyeyi yakimenye kandi ko bagiye kumufasha gushyiraho umuganda umufasha guhoma neza inzu ye no kumushakira inzugi n’amadirishya.

Yagize ati: “Ni byo uwo mubyeyi afite ikibazo cy’uko inzu abamo itarimo amadirishya ndetse n’inzugi kandi idahomye ariko tugiye kumufasha gushyiraho umuganda w’abaturage tumufashe guhoma inzu ye ndetse no kuyishakira amadirishya n’inzugi.”

Ntuyahaga avuga ko aramutse ahawe ubufasha byamufasha kuba mu nzu ikinze kuko we ubushobozi bwamaze kumushirana.

Ntuyahaga Josephine uba mu nzu ikingishije urugi yatijwe n’umuturanyi, arifuza ko yafashwa kuyikinga no kuyitunganya

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA