Rubavu: Umuvuduko ukabije w’amaraso wamupfuye umusatsi abyitiranya n’amarozi
Ubuzima

Rubavu: Umuvuduko ukabije w’amaraso wamupfuye umusatsi abyitiranya n’amarozi

KAMALIZA AGNES

September 28, 2025

Nyirahabimana Liberatha w’imyaka 40, utuye mu Mudugudu w’Isangano, Akagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yari agiye guhitanwa n’uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso abyitiranya n’amarozi.

Ashishikariza abantu kujya bisuzumisha bakamenya uko bahagaze babibwiwe na muganga aho guheranwa n’imyumvire idahwitse ishobora kubambura ubuzima.

Uyu mubyeyi avuga ko kuva mu mwaka wa 2022 umubiri we watangiye gucika intege, mu mutwe hakokera ndetse apfuka umusatsi mu gihorihori, ari na byo byatumye atangira gukeka ko yarozwe.

Mu mwaka wa 2019 akimara kubyara umwana wa gatandatu nu bwo yasuzumwe bwa mbere bamusangamo umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse abaganga bamugira inama yo gukora imyitozo ngoraramubiri, kwirinda ibiribwa byuzuyemo amavuta n’ibinyobwa b’amasukari n’imyunyu ikabije.

Icyakoze yemeza ko izo nama atigeze azikurikiza ahubwo yikomereje kubaho nk’uko bisanzwe ndetse aranabyibagirwa ari na byo byamuviriyemo kurwara mu 2022 bigatuma akeka ko yarozwe.

Ati: “Natangiye kumva umubiri wanjye ucika intege, nkumva mu mutwe ndashya cyane bigera n’igihe umusatsi uvaho mu gihoririhori, nkajya ngira ngo ni uburozi.”

Icyo gihe yasubiye kwa muganga afite ibilo 83 bamubwira ko n’indwara y’umutima yaziyemo kandi nakomeza kutiyitaho ashobora no gupfa.

Nyirahabimana avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira gukora imyitozo ngororamubiri no kurya uko bikwiye none ubu yishimira ko ameze neza.

Ati: “Natangiye gukora imyitozo ibiro biragabanyuka, ntangira kugabanya amavuta, isukari nyinshi, umunyu, ubwo umuvuduko utangira gushira ubu mpagaze neza ntakibazo mfite.”

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) igaragaza ko imibare iheruka ya 2022 ishimangira ko abantu 16.8% by’abari hagati y’imyaka 18-69 barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Igaragaza kandi ko mu bantu 59.3% bicwa n’indwara z’umutima 47.7% bapfira kwa muganga.

Ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 28 Nzeri 2025, RBC yagaragaje ko mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku ndwara z’umutima hapimwe abantu 1,119 muri ako Karere.

Imibare igaragaza ko muri bo abasanzwemo umuvuduko w’amaraso ari 481 bangana 40%, umutima ari 88 bangana na 7.5% mu gihe abafite isukari iri hejuru ari 55 bangana na 5%.

Dr. Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’umutima muri RBC, yemeza ko izo ndwara zituma abantu bajya kwa muganga cyane zikaba ari na zo zituma batindayo, asaba abantu kwisuzumisha kare no gukurikiza inama za muganga.

Avuga ko izo ndwara abantu benshi bazigendana batabizi ahubwo bakabimenya ari uko bamaze ibibazo by’izindi ngingo.

Ati: “Akenshi zigaragaza ibimenyetso ari uko wamaze kugira ibibazo by’izindi ngingo; nk’umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kuba uwugendana, iyo utangiye kumva ubabara mu gituza wumva ko ushobora kuba ugiye kurwara nk’umutima, watangira kubabara umutwe; ubwonko bukaba bwafashwe, watangira kubabara mu nda impyiko zikaba zafashwe, watangira kubona ibintu bimeze nk’ibikezikezi amaso akaba yafashwe.”

Dr. Ntaganda agira inama abaturage yo kugenzura ingano y’umunyu isukari n’amavuta barya, bakarwanya umubyibuho ukabije kuko ari yo ntandarao y’indwara zitandura ndetse bagakora imyitozo ngororamubiri.

U Rwanda rwizihije uyu munsi kuri iki Cyumweru, mu gihe ku rwego mpuzamahanga wizihizwa ku wa 29 Nzeri buri mwaka.

Dr. Ntaganda Evariste, Umuyobozi w’ishami ry’indwara z’umutima muri RBC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA