Binyuze muri gahunda y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro (RTB), urubyiruko rugera kuri 20 rwahuguwe kuri serivisi za hoteli muri hoteli ya Kiliziya Gatulika ya Nyundo Centre d’Acceuil St Francois Xavier (CASFX) iherereye mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Gisenyi.
Urwo rubyiruko rwasoje amahugurwa ku wa Kane nyuma y’amezi 6 rumaze rwongererwa ubumenyi, rwasabwe kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe rwihangira imirimo ndetse rugira uruhare mu kurwanya ubushomeri.
Nzayikorera Anne, umwe mu bakobwa bahuguwe ku nkunga ya RTB binyuze mu mushinga NEET, yavuze ko yacikirije amasomo ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ariko ashima Leta yashizeho gahunda ibasubiza agaciro.
Avuga ko nyuma yo gucikiriza amashuri yibazaga uko azabaho atarize ariko kuba yarahuguwe amezi 6 guteka no kwakira abakiliya bigiye kumufasha kwibeshaho no kwiteza imbere.
Agira ati: “Ntabwo narangije kwiga ariko aya mezi duhuguwe angize umunyamwuga, ngiye gushaka akazi kuko narabyigiye. Mfite gahunda yo kwikorera nanjye nkaziteza imbere,ndashima Leta yashizeho iyi gahunda kuko inkuye kure.”
We na bagenzi be bavuga ko amasomo bize harimo guteka ibyo kurya bitandukanye, kwakira abakiliya, kwita kuri serivisi zose za hoteli n’ibindi.
Mushakamba Auguste uhagarariye amashuri yisumbuye n’ay’Ubumenyingiro mu Karere ka Rubavu, yemeza ko iyi gahunda yakemuye byinshi.
Yongeyeho ko bafite ikibazo cy’abana barangiza bamwe bakabura akazi, ariko ngo nyuma y’uko iyi gahunda itangiye hamaze kuboneka icyizere cy’ahazaza ndetse urubyiruko ruhugurwa rugira uruhare mu guhanga imirimo myinshi bikagabanya ubushomeri.
Agira ati:”Turabasaba uru rubyiruko gushyira mu bikorwa ibyo bize, kuba barahuguwe ku mwuga ni umugisha ugomba kubafasha kugera kure gashoboka. Nibagende bakore bahange ibishya bitanga umusaruro urimo n’akazi.”
Gitifu w’Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco, yasabye uru rubyiruko gukoresha amahirwe rwahawe ngo rwiteze imbere rwibesheho runagaragaza ikinyabupfura.
Ati: “Mugende mwiteze imbere turabashigikiye, nimukoreshe neza amahirwe mufite byose bizagenda neza. Mwize byinshi bikenewe ku isoko ry’umurimo, igihe ni iki cyo kibyifashisha muhanga umurimo, mwiteze imbere munatange akazi.”
Padiri Nshimyumuryi Straton uyobora Centre d’Acceuil St Francois Xavier(CASFX) ya Kiliziya Gatulika Diyosezi ya Nyundo, ashima RTB yabahisemo ngo bahugure urubyiruko rurimo n’urwacikirije amasomo.
Avuga ko bafashe umwanya wo guhugurwa baratinyuka kubera abantu benshi bahuye na bo batandukanye
Asaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite, bagashinga ubucuruzi bujyanye n’amahoteli kuko bukenewe mu gihugu.
Agira ati: “Ubumenyi ngiro ni gahunda nziza yubaka ubuzima bwa buri wese, ndasaba urubyiruko kubugana kuko bufasha cyane mu kwakira abantu mu mahoteli. Uru rubyiruko rwahuguwe neza ndarusaba kubyaza umusaruro amahirwe rwahawe.”
Ubuyobozi bwa CASFX bwemeza ko mu rubyiruko rwahuguwe 20 abagera ku 8 bamaze kubona akazi ndetse basoje bahita bajya gutangira.
Hoteli ya CASFX imaze kwakira abagera kuri 250 harimo n’aba baje kwimenyereza akazi.
IGahunda yo guhugura urubyiruko ntabwo iri gukorerwa muri hoteli gusa kuko hari abahugurwa mu bukanishi, ububaji, ikoranabuhanga, ubudozi n’ibindi.