Rubavu: Yabyutse asanga bamutemeye insina hakekwa uwo mu muryango we
Amakuru

Rubavu: Yabyutse asanga bamutemeye insina hakekwa uwo mu muryango we

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 7, 2026

Bugenimana Emmanuel w’imyaka 65 wo mu Mudugudu wa Buvano, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu, yabyutse asanga biraye mu murima we w’urutoki batemamo insina bikaba bibaye inshuro ya 2 mu mezi 8 gusa.

Abo bagizi ba nabi kandi bamwangirije imyaka mu murima hakekwa uwo mu muryango we basanzwe bafitanye ibibazo by’imanza z’amasambu.

Uwo musaza, avugana na Imvaho Nshya yavuze ko ubusanzwe kuva na kera ayobora icyahoze ari selile ntawe yigeze ahutaza ngo avuge ko ari we waba amwihimuraho, akeka ko byaba bikorwa n’uwo mu muryango we bafitanye ibibazo by’amasambu.

Ati: “Ni inshuro ya 2 nsanga bandanduriye imyaka mu murima. Mu mezi 8 ashize nasanze bandandaguriye inyanya, mbijyana mu buyobozi habura ufatwa.”

Yongeyeho ati: “Narabyihoreye ariko ubwo nongeye kubyuka ngasanga biraye mu rutoki rwanjye batemamo insina 4 zirimo 2 zariho ibitoki. Ubuyobozi bwadukoresheje inama n’abaturage bose ngo hashakishwe ubikora, abakekwaga bari banari mu nama baranyonyomba, barabura.”

Yakomeje ati: ” Mfite impungenge zikomeye z’umutekano wanjye n’uw’ umuryango wanjye ko unkorera ibi, yazagera ubwo agira uwo ahitana cyangwa akomeretsa, nkaba nishinganisha ku buyobozi bw’uyu Murenge n’inzego z’umutekano ziwukoreramo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabe Jean d’Amour yavuze ko bikimara kumenyekana, ari inshuro ya 2, bihutiye gukoresha abaturage inama y’umutekano ngo baganire kuri iki kibazo asanga kiremereye.

Ati: ”Igihe twari mu nama dushaka igisubizo umugabo witwa Ndayambaje Elias, umugore we akaba uyu musaza amubereye se wabo, bari mu manza z’amasambu, abaturage bari batangiye gushyira mu majwi aba aranyonyombye aragiye.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo hari n’umusore witwa Bizimana Saidi, abaturage bari batangiye gushinja ko yaba ahabwa amafaranga n’uriya mugabo ngo yangirize uyu musaza imyaka mu murima, na we tuba turamubuze, bombi baracyashakishwa n’inzego z’umutekano mu rwego rw’iperereza.”

Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, yo nyirabayazana w’ibyaha nk’ibyo, banibutswa ko aba bahise bacika iperereza niribagaragaza bazabihanirwa bikomeye n’amategeko, kuko kurandura imyaka mu murima w’undi, icyo mwaba mupfa cyose, ari ubugome.

Yamaze impungenge uyu musaza amubwira ko umutekano we urinzwe kimwe n’uw’abandi Banyarwanda bose, ko n’irondo rigiye gukazwa mu rwego rwo guhashya ibikorwa bigayitse nk’ibi.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA