Kanyeshyamba Jean Bosco w’imyaka 29, wo mu Mudugudu wa Gasizi, Akagari ka Hehu, Umurenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ayangiza anategamo imitego, anafatanwa bimwe mu bikoresho yakoreshaga.
Umwe mu barinzi b’iyo pariki yabwiye Imvaho Nshya ko atari ubwa mbere hafatwa abangiza iyi pariki bajya gutegamo inyamaswa, gutemamo ibiti n’ibindi bibujijwe.
Ati: “Abenshi bajyamo bagiye gutega impongo kuko zo ziraribwa. Bakanaryangiza mu bundi buryo bahungabanya umutekano w’inyamaswa zindi ziba zirimo, batema ibiti n’ibindi bakoramo bibujijwe.
Uyu yafashwe ku makuru twari tumaze iminsi tugenzura avuga ko yajyaga aduca mu rihumye akajyamo, ku bw’amahirwe make ye aza gufatwa ashyikirizwa ubuyobozi.”
Yavuze ko badashobora kwihanganira abangiza iyi pariki kubera akamaro gakomeye ibafitiye, mu kubaha akazi, amafaranga aturuka mu gusaranganya urwunguko rwayo abageraho akabateza imbere, umwuka mwiza bahumeka n’ibindi.
Ati: “Igishimishije ni uko abayituriye benshi bamaze gusobanukirwa akamaro kayo ku buryo batabona uyangiza ngo baceceke nubwo yaba ari uwo mu miryango yabo. Ni intambwe ikomeye yatewe ku bufatanye bw’abayobozi ba pariki, ab’Umurenge wa Bugeshi uyituriye n’abandi, natwe abarinzi bayo twiyemeje kudakingira ikibaba uwashaka kuyangiza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric, yavuze ko uyu akimara gufatwa yashyikirijwe sitasiyo ya Polisi ya Bugeshi, akaba agomba gushyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Mudende kugira ngo abikurikiranweho.
Ati: “Hari n’abandi 3 duherutse gufata na bo bashyikirijwe sitasiyo ya RIB ya Mudende kugira ngo babikurikiranweho. Usanga bajya muri iriya pariki gutegamo cyane cyane impongo, bazica, baciye abarinzi bayo mu rihumye bakaza mu baturage kugurisha inyama zazo.”
Yongeyeho ati: “Hari ubwo batega iriya mitego igafata n’ingagi, abarinzi bakaza kuzitegura ariko bikazitera uburakari bukabije ku buryo n’abazisura zishobora kubamerera nabi bikaba byatuma batazisura mu buryo bifuza kandi bishyuye.’’
Yasabye abaturage kubungabunga Pariki kubera akamaro gakomeye cyane ibafitiye, haba umwuka mwiza uyiturukamo, akazi bahabwamo, n’ibindi birimo 10% bagenerwa by’inyungu ziyikomokaho.
Ati: “Nk’ubu uyu mwaka Akarere ka Rubavu kagenewe miliyoni 154 z’isaranganya ry’inyungu z’ubukerarugendo mu mapariki, kuko Umurenge wacu ari wo wonyine ukora kuri Pariki y’ibirunga, yose azaza hano mu baturage bacu.”
Yongeraho ati: “Dufite abaturage bagera kuri 40 bazahabwa inka barimo abari muri koperative y’abahoze ari ba rushimusi muri iriya Pariki biyemeza kubireka bahinduka abarinzi bayo, bazahabwa inka 10. Hari abandi 100 bazahabwa intama, imiryango 4 yararaga rwantambi izubakirwa n’ibindi bizakorwa byose bigamije iterambere ry’abaturage bacu bayituriye.”
Yashimiye abaturage bamaze kumva neza akamaro ko kubungabunga pariki kuri bo ubwabo, imiryango yabo, ku Gihugu no ku Isi muri rusange, biyemeza kuyibungabunga.
Yasabye abagifite umutima wo kujyamo kuyangiza kubireka, kuko uretse n’ibihano bahabwa iyo bafashwe baba banangiza ejo heza habo n’ah’imiryango yabo.