Kuri sitasiyo ya RIB ya Rugerero mu Karere ka Rubavu hafungiye Maguru Joël w’imyaka 35 wafashwe yibye ibitoki mu murima w’umuturage witwa Nyiranizeyimana Dative, bamusaka bareba niba nta bindi yibye banamusangana udupfunyika 3 tw’urumogi.
Igitangaje cy’uwo mugabo, nk’uko Imvaho Nshya yabitangarijwe na Mugabo Jean wari uhari uyu musore abifatanwa, ngo ni uko umugore we yavuze ko uyu mugabo we yigize igihazi, buri joro yajyaga azana n’abandi bantu bakarunywera iwe.
Ati: “Ni umugabo usanzwe yarigize igihazi kinywa ibiyobyabwenge. Akimara gufatirwa mu bitoki by’uriya mugore, mu Mudugudu wa Buzuta, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Rubavu, yasakwa ngo barebe niba nta bindi yibye bakamusangana urwo rumogi.”
umugore we avuga ko na we abangamiwe n’uko umugabo we buri joro azana abashumba bakarunywera iwe, bikaba byari birambiranye.
Umugore uturanye n’urwo rugo, avuga ko kuva aho uyu mugabo yinjiriye mu bujura n’ibiyobyabwenge, byamushyize mu makimbirane n’umugore we.
Ati: “Aho atangiriye kujya muri ziriya ngeso mbi, imico ye yarahindutse cyane, mu nama z’abaturage akiyamwa ntiyumve kugeza ubu afatiwe mu cyuho. Twifuza ko yakwigishwa agahinduka, akava muri izo ngeso mbi, agafatanya n’umugore we guharanira iterambere ry’urugo ntirukomeze kudindizwa n’ibyo yareka agatera imbere.”
Furaha Jeannette ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Rubavu, avuga ko uwo mugabo nyuma yo gufatirwa mu cyuho yibye ibitoki akanatungurana anafatanwa urumogi yahise ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Rugerero.
Ati: “Nta kindi twari gukora uretse guhita tumushyikiriza sitasiyo ya RIB ya Rugerero ngo abibazwe kuko ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bihanwa n’amategeko, ni n’ingeso mbi zikwiye gucika, zinasuzuguza uzinjiyemo, zikanasenya imiryango.”
Yavuze ko, binajyanye n’ukwezi kwahariwe umuryango muri aka karere ubuyobozi busaba abaturage kureka ingeso mbi zose zonona ubusugire bw’umuryango, bagaharanira umuryango utekanye.
Ati: “Turifuza umuryango utekanye, uzira ingeso mbi nk’izo z’ubujura n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ziwudindiza. Nk’uriya icyaha nikimuhama azabihanirwa, umuryango we uhazaharire, nyamara iyo abyirinda yari kuba arimo aharanira iterambere ryawo.”
Yavuze ko Umurenge wa Rubavu washyizeho ingamba zo guhashya abakora ibyaha bose, zirimo kwigisha abaturage n’abanyeshuri mu mashuri ububi bw’ibyaha, n’imiryango ikabyigisha abayigize, bakirinda cyane cyane ibiyobyabwenge, haba kubicuruza cyangwa kubinywa.