Rubavu: Yagiye gukubita umugore we amucitse akomeretsa umwana wabo
Amakuru

Rubavu: Yagiye gukubita umugore we amucitse akomeretsa umwana wabo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 19, 2026

Nzeyimana Evariste w’imyaka 33, wo mu Mudugudu wa Buringo,Akagari ka Buringo,Umurenge wa Bugeshi,Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore we Uwimpuhwe w’imyaka 25, yamwirukaho ngo amukubite,umugore amucitse akomeretsa umwana babyaranye ku jisho.

Umuturanyi wabo,yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo asanzwe ataha yasinze, bakeka ko aba yanyoye inzoga nyinshi zitujuje ubuziranenge, yagera iwe agateza umuryango umutekano muke.

Yavuze ko ajya gukubita uwo mugore babyaranye, yaje nijoro n’ubundi aza atera intugunda mu rugo, anashaka gukubita umugore.

Ati’’ Umugore yamucitse umugabo umujinya awutura umwana wabo w’imyaka 5 amukubita urushyi ruremereye ku jisho ry’ibumoso rirabyimba, rirafungana. Yahise agezwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Bugeshi,umugore ajyana umwana kwa muganga, anasabwa gutanga ikirego ngo umugabo we abazwe ibi byo kumuuhohotera,we n’umwana we.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric,yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo n’umugore we babana bitemewe n’amategeko, umugabo yataha yasinze akamushyira ku nkeke.

Ati’’ Nyuma yo kumuhusha agakubita urushyi umwana wabo akamwangiza ijisho, twamushyikirije sitasiyo ya RIB ya Bugeshi ngo abibazwe,umugore tumusaba kujyana umwana kwa muganga akanatanga ikirego kugira ngo uriya mugabo abibazwe.’’

Yavuze ko nubwo uru rugo rutari ku rutonde rw’izifite amakimbirane akabije muri uyu Murenge, byaje kugaragara ko na rwo ruyafite, ashingiye ku businzi bw’umugabo yataha akabuza amahoro abo mu rugo.

Yavuze ko hari n’izindi 20 zabaruwe muri uyu murenge zibana mu makimbirane, zikaba ziherutse gusurwa no kunagirizwa n’itsinda rishinzwe kurwanya amakimbirane ku rwego rw’Akarere ka Rubavu, hategerejwe impinduka zizava mu nama zagiriwe.

Ati’’ Kuva izo zaganirizwa nta zindi ntugunda turazumvamo, twazumvise muri uru rutari ku rutonde rw’iziganirizwa, twizera ko izo zaganirijwe,zanagize ibyo ziyemeza, zahindutse.’’

Yasabye abagize umuryango imbanire myiza kuko umuryango ubanye nabi utatera imbere, uhora mu nduru z’urudaca, bikanagera ku bana nk’uko uyu mwana yangijwe ijisho biturutse ku makimbirane y’ababyeyi be atagizemo uruhare.

Yanavuze ko mu ngamba ubuyobozi bw’uyu murenge bufite harimo gukomeza kwegera imiryango ibanye nabi ikaganirizwa ikerekwa ibibi by’amakimbirane, iyisubiyeho ikajya itanga ubuhamya, iyo binaniranye ikagirwa inama yo kugana iy’ubutabera aho gushaka gukomeretsanya cyangwa kwamburana ubuzima no gushaka kuvutsa abana umudendezo.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA