Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Bigogwe habereye imikino ya nyuma yo mu irushanwa rya ‘Fairplay Football Tournament’ yateguwe n’Umuryango Rwanda Youth Club For Peace yahuje Uturere twa Rubavu, Musanze, Nyabihu na Rutsiro.
Ahagana saa tanu (11:00) zo ku wa 30 Kamena 2024 ni bwo hakinwe umukino wa nyuma wahuje ikipe ya GS Rubavu I na GS St. Raphael mu bakobwa urangira ikipe ya GS St Raphael Rambura itsinze igitego 1:0.
Uyu mukino watangijwe n’impande zombi urangwa n’ishyaka ridasanzwe ku mpande zombi gusa wiharirwa n’ikipe ya GS St Raphael Rambura yarushije cyane ikigo cya GS Rubavu I cyo mu Karere ka Rubavu.
Mu minota ya mbere y’igice cya mbere, GS St Raphael Rambura yabonye igitego ikomeza kuyobora umukino. Igice cya mbere cy’uyu mikino cyarangiye ikipe ya GS St Raphael iyoboye.
Mu gice cya kabiri ntabwo byigeze bihinduka kuko umukino warangiye ikipe ya GS St Raphael yo mu Murenge wa Rambura ho mu Karere ka Nyabihu mu bakobwa ari yo yegukanye igikombe ku gitego 1:0 bwa GS St Rubavu.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Kapiteni wayo Uwayisaba Olive, yatangarije Imvaho Nshya ko bishimiye intsinzi babonye n’inama bahawe n’Ubuyobozi bw’ikigo cyabo mbere yo kujya mu Kibuga.
Ati: “Twari twiteguye neza, twahawe impanuro none ni byo bidufashije kwitwara neza tukaba twegukanye igikombe mu bakobwa.”
Uyu mwana w’umukobwa witwaye neza muri uyu mukino yashimiye uruhare rw’abateguye aya marushanwa mu kuzamura imyumvire yabo ku burenganzira bwa muntu no kumenyana kwabo nk’abana bahuriye mu irushanwa ry’amahoro.
Umukino w’abahungu wahuje GS Muhato na Gs Rega Catholique watangiye saa saba n’iminota itanu (1:05′).
Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, ku munota wa 28 Iradukunda Thierry wa GS Rega Catholique atsinda igitego cya mbere, ari na cyo cyayoboye igice cya mbere kirangira gutyo.
Ku munota wa 38 w’igice cya kabiri ni bwo umukinnyi wa GS Muhato yasubije umukino ibubisi yishyura igitego bari batsinzwe banganya 1:1 abari na ko umukino urangira hitabazwa Penaliti nazo zaje kurangira GS Rega Catholique itsinze Penaliti 5 kuri 3 za GS Muhato na yo iba yegukanye igikombe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe Nsengimana Jean Claude, yasabye urubyiruko rwari aho kwibuka ko gukina bijyana no kwiyitaho, asaba abatiga gusubira mu ishuri ndetse bakajya bibuka ko ari bo bayobozi b’u Rwanda rw’ejo hazaza.
Umuyobozi w’Ikigo cya Gs Rubavu I na we yashimiye abana bose bageze ku mukino wa nyuma yitsa ku kinyabupfura bagaragaje kuva batangira kugeza ku mukino wa nyuma bibuka ko bari muri ‘Fairplay Tournament’.
Ladislas Yassin Nkundabanyanga, Umuyobozi wa Rwanda Youth Club For Peace, yavuze ko intego bari bafite kwari ukwimakaza ubworoherane mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa ndetse bakaba barishimiye ko intego yabo bayigezeho.
Yagize ati: “Intego twari dufite kwari ukwimakaza ubworoherane mu rubyiruko rw’abahungu n’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburengerazuba n’agace kamwe k’Intara y’Amajyaruguru.
Icyo twabashije kubona rero ni uko abana batangiye kumva uruhare rwabo mu kwimakaza ubworoherane hagati yabo, mbere bajyaga gukina bagacagagurana amaguru, baciranaho imipira, ugasanga batukana ariko ubu byarahindutse.”
Yakomeje avuga ko abana bamaze kumva ko gutsindwa ari ibisanzwe atari ubusabwa ndetse ko gutsindwa bibaha ingaraga zo gukomeza gukora cyane aho guhangana.
Iyi mikino ya Fairplay Football Tournament, yahuje ibigo by’amashuri 102 ari na byo byavuyemo bine byatwaye ibihembo.
Ikipe y’abahungu ya GS Rega Catholique ni yo yegukanye igikombe ihembwa impuzankano zo gukinana, umudari, imipira yo gukina n’ibahasha irimo amafaranga y’u Rwanda 100.000.
Ikipe ya kabiri mu bahungu GS Muhato yo mu Karere ka Rubavu, yahembwe , ibahasha irimo amafaranga y’u Rwanda 80.000, imipira n’umudari. Ibi ni nabyo byahembwe ikipe yabaye iya mbere ni ya kabiri mu bakobwa.