Rugaju Reagan yahishuye ibanga rya Mbonyi ryo kuzuza BK Arena
Imyidagaduro

Rugaju Reagan yahishuye ibanga rya Mbonyi ryo kuzuza BK Arena

MUTETERAZINA SHIFAH

December 26, 2025

Umunyamakuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), umenyerewe cyane mu biganiro bya siporo n’imyidagaduro Rugaju Reagan yahishuye ko umuhanzi Israel Mbonyi afata iminsi 10 asengera muri BK Arena ari na yo mpamvu abantu bayuzura buri uko ayitaramiyemo.

Israel Mbonyi amaze gukora amateka yo kuzuza inyubako iberamo ibitaramo izwi nka BK Arena inshuro enye zikurikiranya mu bitaramo ngarukamwaka akora yise ‘Icyambu’.

BK Arena yuzuzwa n’abagera ku bihumbi 10 ndetse ikaba inihagazeho mu biciro ari na byo bituma benshi mu bahanzi nyarwanda batinya kuyikoreramo n’ubigerageje akabikora yikandagira kuko aba atinya guhomba ariko kuri Israel Mbonyi ho si ko bimeze kuko inshuro zose yayikoreyemo yarayujuje biba agahebuzo ubwo mu gitaramo Icyambu4 ho yarengeje ku baba basanzwe buzuza iyo nyubako kuko yacuruje amaticket 10,300.

Mu kiganiro Rugaju yagiranye na Imvaho Nshya nk’uwitabiriye igitaramo Icyambu 4 cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 25 Ukuboza 2025 akaba n’umwe mu Nshuti za hafi za Israel Mbonyi ndetse yigeze gutangaza ko banafitanye isano, yahishuye ibanga riba riri mu myiteguro ya Mbonyi.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ntazandakarire ariko Israel ashobora gusengera inshuro 10 muri BK Arena mbere y’uko ayitaramiramo. Mukazana, mukicaranamo, hejuru bataranatangira gushyiramo ibyuma akakubwira ati reka niherere gato nsenge.”

Impamvu agusiga akajya aha wenyine agasenga ni uko uwo muhamagaro ari uwe wenyine, ibi rero duhora tubibona bikadutangaza ni Imana ibimukoresha kuko yayisabye kumugira igikoresho mu ndirimbo ‘Unkebuke’.”

Rugaju nk’umwe mu bagize itsinda ry’abafashashije Israel Mbonyi mu myiteguro y’igitaramoakomeza avuga ko uwo muhanzi afite ubwenge Imana yamwihereye ndetse n’uburyo bwo guhora asoma ijambo ry’Imana akabihuza no kwicisha bugufi byose bituma arushaho kwigarurira igikundiro cy’abakunda indirimbo ziramya Imana.

Israel Mbonyi ahora avuga ko ikimuremamo imbaraga kinamushimisha ari uko abantu bamubwira ko bajya bakirizwa mu bitaramo bye ndetse no mu ndirimbo ze.

Ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’itangazamakuru Israel Mbonyi yavuze ko nubwo amaze kuzuza BK Arena ubugira kane ariko buri gihe uko ategura igitaramo ahora abaza Imana niba abantu bari buze.

Mbonyi yongeye kwandika amateka yo kuzuza BK Arena ku nshuro ya kane mu gihe mu Mujyi wa Kigali harimo kuba ibitaramo bitandukanye ndetse hanategerejwe ibindi bikomeye birimo ikizahuriramo The Ben na Bruce Melodie tariki 01 Mutarama 2026 n’ikindi gitegerejwemo Abanya Jamaika Shenseea na Mavado giteganyijwe tariki 23 Mutarama 2026.

Israel Mbonyi asengera muri Bk Arena yabanjirijwe n’intore
Mu cyambu4 uretse Abanyarwanda harimo n’abitabiriye baturutse muri Kenya, Uganda, Tanzania n’ahandi
Israel Mbonyi asengera muri Bk Arena inshuro 10 mbere y’uko ayitaramiramo
Rugaju yahishuye ibanga Israel Mbonyi akoresha kugira ngo yuzuze BK Arena

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA