Rugaju yise 2025 umwaka yafunzwemo, umubera n’uw’imigisha n’amashimwe
Imyidagaduro

Rugaju yise 2025 umwaka yafunzwemo, umubera n’uw’imigisha n’amashimwe

MUTETERAZINA SHIFAH

December 29, 2025

Umunyamakuru umenyerewe cyane mu nkuru n’ibiganiro bya siporo n’imyidagaduro, ari mu mashimwe y’uko asoje umwaka 2025 amahoro, umwaka yise ‘uwo yafunzwemo’.

Ni bimwe mu byo yaganiriyeho na Imvaho Nshya, ubwo yari abajijwe uko yabonye umwaka wa 2025, avuga ari umwaka asoreje mu mashimwe.

Yagize ati: “Ni umwaka w’amashimwe, twagiriwe ubuntu budasanzwe uyu mwaka, nawufunzwemo ndafungurwa nkomeza akazi kanjye aho nakoreraga, nyuma y’uko mfunguwe ibyo twakoranaga n’abafatanyabikorwa banjye byaravuguruwe biba byiza kurushaho.”

Akomeza avuga ko muri 2025, Imana yamuhaye umugisha mu buryo bw’umwuka akarushaho kuyimenya birushijeho, kumenyana n’abantu bashya kandi b’umumaro muri make yawita ngo umwaka w’amashimwe.

Kimwe mu byo avuga ashimira Imana ni uko umwaka wa 2025 usize asinya amasezerano mashya kuri kimwe mu bitangazamakuru byandika aho azajya asesengura imyidagaduro yifashishije gutumira ibyamamare bakaganira.

Muri Kanama 2025, ni bwo Rugaju yatawe muri yombi hamwe n’abagenzi be bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu kwakira no gutanga inyandiko utemerewe hamwe n’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta utagenewe.

Amakuru avuga ko ibyo bari bakurikiranyweho bifitanye isano n’ikipe ya APR FC, aho byose byakozwe ubwo iyo kipe yajyaga gukina i Cairo mu Misiri na Pyramids FC, umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League 2024-2025, muri Nzeri 2024.

Tariki 26 Kanama 2025, nibwo Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko abasivile 23 bari muri icyo kirego barimo na Rugaju Reagan barekurwa by’agateganyo.

Rugaju avuga ko nubwo muri 2025, yawufunzwemo ariko umusigiye amashimwe n’imigisha

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA