Ikipe y’u Rwanda mu bagabo mu mukino wa Rugby “Silver Backs” yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya Kibubu RC yo mu Bubiligi.
Uyu mukino wabereye muri Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga taliki 17 Nzeri 2022 warangiye ikipe y’u Rwanda itsinze ibitego 51 kuri 15.
Ikipe y’u Rwanda yakinnye uyu mukino nyuma y’imyaka isaga 3 idakina kubera COVID-19. Uyu mukino ukaba wari mu rwego rwo gufasha ikipe y’u Rwanda kwitegura amarushanwa mpuzamahanga izitabira umwaka utaha ndetse no gutsura umubano.

Iyi kipe ya Kibubu “Kigali-Bujumbura-Bukavu” ibarizwa mu Bubiligi, ifite amateka kuko yashinzwe mu myaka ya 1970 n’Abanyarwanda bari bavuye mu Mujyi wa Kigali, Abarundi b’i Bujumbura n’ab’i Bukavu muri RDC. Kuri ubu iyi kipe ikina shampiyona ya Rugby mu gihugu cy’u Bubiligi ikaba ikinamo abakinnyi bakomoka mu bihugu bitandukanye birimo u Bubiligi, Espagne, Chili n’ahandi.

Nyuma y’uyu mukino wa gicuti, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ikorukwishaka Patrick yatangaje ko ikipe bakinnye na yo idakomeye gusa bishimiye kongera gukina nyuma y’igihe kinini cyari gishize badakina umukino mpuzamahanga.
Akomeza avuga ko mu rwego rwo kwitegura imikino ikomeye iri imbere bakeneye gukora cyane bakabona imikino myinshi ya gicuti bakipima kugira ngo bizabafashe kwitwara neza no gutsinda imikino mpuzamahanga bazakina umwaka utaha.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Kamali Vincent yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye akurikije igihe cyari gishize badakina. Akomeza avuga ko mu minsi ishize bari bakinnye mu cyiciro cy’abakina ari 7 ariko ubu bakinnye icyiciro cy’abakina ari 15.

Ati : “Uyu mukino wanyeretse ko dufite ikipe nziza, ni abakinnyi bashya bakiri bato kandi bashoboye, icyo babura ni imbaraga ni byo tugiye kubafasha. Gusa mfite icyizere ko tuzitwara neza mu minsi iri imbere.”
Umutoza Kamali akaba asaba ko bahabwa umwanya wo kwitegura bari hamwe bagashakirwa imikino ya gicuti ko nta kabuza bazitwara neza.

Muri uyu mukino abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu basezeye mu cyubahiro. Aba ni Kabula Seleman ndetse na Mwiseneza Seraphin.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda “RRF”, Kamanda Tharcisse yatangaje ko uyu mukino wari mwiza kuko ubasigiye ishusho y’uko ikipe y’u Rwanda ihagaze kuko nyuma ya COVID-19 ariwo mukino bakinnye.
Ati: “ Umukino uduhaye ishusho y’uko ikipe ihagaze n’icyo tugomba gukora mu rwego rwo kuyitegura kugira ngo izitabire imikino mpuzamahanga mu minsi iri imbere ihagaze neza.”
Agaruka kuri uyu mukino n’ikipe ya Kibubu yo mu Bubiligi, Kamanda yavuze ko ibi bifasha mu gutsura umubano n’ibi bihugu.
Ati : “Ubushize dukina Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yaraje, ubu hari Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, ibi ni byiza rero bigaragaza ishusho nziza y’umukino wacu ndetse n’igihugu muri rusange kuko ubu muri iyi minsi dufite gahunda yo kuzamura ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo.”
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen yatangaje ko umukino wari mwiza cyane. Yashimangiye ko umukino nk’uyu ari kimwe mu bishimangira umubano hagati y’ibihugu byombi cyane cyane muri siporo.

Perezida wa RRF, Kamanda Tharcisse avuga ko umwaka utaha ikipe y’igihugu ifite imikino mpuzamahanga ikomeye aho muri Kamena 2023 bazitabira imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino Olempike 2024.
Ati : “Dufite gahunda ndende yo kwitegura turategura umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu y’u Burundi. Mu Gushyingo 2022 tugiye gutangira shampiyona kugira ngo tuzagere muri Kamena 2023 abakinnyi barakinnye imikino myinshi ihagije yaba mu makipe no mu ikipe y’igihugu.”
Uretse mu bagabo, Perezida wa RRF, Kamanda yemeje ko n’ikipe y’u Rwanda mu bagore na yo izatangira vuba imyiteguro kuko izakina imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino Olempike 2024.


