Ruger agiye gutaramira i Kigali
Imyidagaduro

Ruger agiye gutaramira i Kigali

MUTETERAZINA SHIFAH

December 17, 2024

Umuhanzi wo muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka uzwi cyane nka Ruger, agiye gutaramira  i Kigali mu gitaramo REVV UP XPERIENCE.

Byatangajwe n’ubuyobozi bwa Intore Entertainment burimo kugitegur ubwo batangazaga ubutumire bw’icyo icyo gitaramo kizaba mu mpera z’Ukuboza 2024.

Uyu muhanzi w’imyaka 25, yamenyekanye cyane mu muziki nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire na D’Prince binyuze muri sosiyete ye ifasha abahanzi yitwa ’Jonzing World Record’.

Biteganyijwe ko Ruger azataamira i Kigali tariki 28 Ukuboza 2024, muri Bk Arena.

Ruger azwi cyane mu ndirimbo zirimo girlfreind, Bounce, Asiwaju, SnapChart n’izindi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA