Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mwendo barerera ku kigo cy’ishuri cya GS Mwendo mu Karere ka Ruhango, barashima gahunda nzamurabushobozi, yatumye abana babo bari batsinzwe, babasha kwimukira mu yindi myaka.
Nshamihigo Leonard avuga ko afite umwana kuri ubu wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, wimutse biturutse kuri gahunda nzamurabushobozi kuko ubusanzwe yari yagize amanota make atari kumwemerera kwimukira mu wa gatatu.
Ati: “Ndashimira ubuyobozi bwashyizeho gahunda nzamurabushobozi, kubera ko iyo itabaho umwana wanjye ntabwo aba yarimukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, kuko ubusanzwe ibizamini byo mu mwaka wa kabiri yigagamo, byari byamusize afite amanota ataramwemereraga kwimuka ahubwo yari gusibira.”
Nyirakamana Joselyne na we ni umubyeyi wo mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, avuga ko gahunda nzamurabushobozi yatumye nawe agira uruhare mu kwita ku myigire y’umwana we bituma adasibira mu mwaka wa kabiri kubera ko yari yatsinzwe.
Ati: “Ubusanzwe ntabwo nitaga ku myigire y’umwana wanjye. Ariko nyuma yo gushyirwa muri gahunda nzamurabushobozi, kubera ko yari yatsinzwe nafashe intego yo kujya mujyana ku ishuri nkamuherekeza nagera mu rugo nkamusubiriramo, amasomo ku buryo ubu yabashije kwimuka abikesha iyi gahunda nzamurabushobozi, ndetse nanjye ikaba yarankebuye nkibuka kujya nita ku myigire y’umwana wanjye.”
Tuyisenge Theogene umuyobozi w’ishuri rya G.S Mwendo avuga ko gahunda nzamurabushobozi yagize akamaro.
Ati: “Ni byo rwose gahunda nzamurabushobozi ifite akamaro cyane kuko yadufashije ku kigo nyoboye, abanyeshuri 35 bangana na 38,5% babashije kwimuka mu 110 bari bayitabiriye, ku buryo iramutse igumyeho byafasha abanyeshuri baba bafite intege nke mu masomo.
Mugabe Aimable umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Ruhango, avuga ko kubera gahunda nzamurabushobozi Abanyeshuri bangana na 69% bagombaga gusibira babashije kwimuka.
Ati: “Gahunda nzamurabushobozi mu Karere kacu ka Ruhango, yaradufashije cyane kuko mu banyeshuri bari bafite intege nke mu masomo bari mu nzira zo gusibira, yatumye babasha kuzamuka ku buryo 69% byabo mu Karere kose babashije kwimuka. Ahubwo jye ndashishikariza abanyeshuri n’ababyeyi kuyigira iyabo.”
Mugabe avuga ko impamvu iyi gahunda nzamurabushobozi yagize akamaro ku banyeshuri, bigaragazwa n’imibare y’abanyeshuri bayitabiriye.
Mu Karere ka Ruhango Abanyeshuri bigaga mu wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza mu mwaka ushize w’amashuri wa 2023-2024, bari batsinzwe banganaga na 7 971, bitabiriye gahunda nzamurabushobozi, hanyuma abagera ku 5 517 ibasha kubafasha kuzamura amanota agera ku cya kabiri batari bafite babasha kwimuka, ari na bo bangana na 69%.