Ruhango: Barembejwe n’abajura b’amatungo magufi n’imyaka
Amakuru

Ruhango: Barembejwe n’abajura b’amatungo magufi n’imyaka

UWIZEYIMANA AIMABLE

October 6, 2024

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kabagali Akarere ka Ruhango, barembejwe n’abajura bibasiye amatungo magufi aho basanga bizatuma batangira kurarana na yo mu nzu, ibintu bibakurira umwanda n’ibyago byo guhererekanya indwara na yo. 

Aba baturage bavuga ko mu matungo magufi yugarijwe harimo ihene, aho rimwe na rimwe bazica bakazitwara zisasakuza, hakiyongeraho n’abirara mu myaka iri mu mirima bakabaaiga iheruheru. 

Nzaramba J.Claude yemeza ko kuri ubu hari bamwe basubiye ku kurarana n’amatungo kubera gutinya ko aba bajura bayazitura mu biraro.

Ati: “Ubu  ejo bundi banyibye ihene bayikuye mu kiraro ku mugoroba, ku buryo nafashe icyemezo cyo kuba iyo nsigaranye nsigaye nyiraza mu nzu ndaramo kugira ngo batazayitwara na yo. Muri make ndifuza ko ubuyobozi cyane cyane inzego z’umutekano zidufasha aba bajura bagahashywa.”

Ahishakiye Lenatha na we avuga ko bamwibye ihene bakahitwara kuri moto, bikaba bituma asaba ubuyobozi kubatabara kuko iki kibazo gikomeje gufata intera.

Ati: “Jyewe ihene yanjye barayibye  bayitwara kuri moto, mu masaha ya sakumi nebyiri n’igice bayikuye mu kiraro. Rwose ubuyobozi ni budufashe aba bajura bafatwe, ibitari ibyo tuzasubura ku kurarana n’amatungo mu nzu turaramo aho kugira ngo abajura bayasange hanze bayatware.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Supertendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, avuga ko iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo n’imyaka kiri guhabwa umurongo ku buryo hari n’uwamaze gufatwa akekwa muri ubu bujura. 

Umaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagari, kandi ibikorwa byo gushakisha n’abandi bikaba bikomeje. 

Ati: “Iki kibazo cy’ubujura bw’amatungo buniyongeraho kwiba imyaka, cyatangiye guhabwa umurongo, kuko hari n’umwe wamaze gufatwa akaba afunze akekwaho ubu bujura. Kandi gukomeza gushakisha n’abandi bihishe inyuma ubu bujura bubuza umudendezo abaturage bakaba barimo gushakishwa”.

Uretse kuba ikibazo cy’ubujura bw’amatungo n’imyaka yo mumirima kigaragazwa n’abatuye mu gice cy’Umurenge wa Kabagali ko kibakomereye, n’abatuye mu y’indi Mirenge bahana imbibi nka Kinihira na Bweramana mu Karere ka Ruhango, nabo bavuga ko bugarijwe. 

Bose barasaba ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze n’iz’imutekano kugihagurukira, kugira ngo bongere kugira umutekano w’amatungk magufi. 

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA