Bamwe mu batuye mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bahawe umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, bavuga ko yapfuye bakabura uwo babaza, bakifuza ko ubuyobozi bubafasha kuri iki kibazo bakabasha kongera gucana.
Nsabimana Boniface avuga ko barimo guhabwa serivisi mbi n’ibigo bishinzwe gutanga umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.
Ati: “Turatabaza ubuyobozi kuko abaduhaye imirasire y’izuba bari kuduha serivisi mbi, kuko nk’ubu maze igihe warapfuye, ariko ndahamagara nimero bampaye ntihagire uzitaba, ku buryo umurasire nahawe ntacyo umariye.”
Singirankabo Simeon utuye mu Murenge wa Byimana na we avuga ko afite ikibazo cy’umuriro uturuka ku mirasire y’izuba yahawe ukaba utagikora.
Ati: “Jyewe na bagenzi banjye dufite ikibazo cy’uko tudacana kandi nyamara ubuyobozi bwo butubara mu bo bwahaye umuriro, nyamara imirasire baduhaye ntabwo yaka, yakoze iminsi mike ihita izima, tunahamagara nimero baduhaye bakanga kuzitaba, rero dukeneye ko ubuyobozi budufasha tukongera kubona umuriro.”
Habumugisha nawe avuga ko abafite umuriro wapfuye ubuyobozi bukwiye kubakemurira ikibazo bakongera gushora.
Ati: “Baraje baduha imirasire noneho badusigira na nimero za telefoni zo kubahamagaraho, none nk’ubu maze iminsi nzihamagara ntizicemo zanacamo ntihagire uwitaba, ndasaba ubuyobozi budufashe rwose twongere ducane”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana Uwamwiza Jeanne d’Arc avuga ko mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo bagiye kwegera aba baturage bakabanza kumenya umubare wabagifite noneho bagashaka kampani zabahaye umuriro zikaza kugikemura.
Ati: “Ntago icyo kibazo twari tukizi, tugiye rero kubanza kumenya umubare w’abafite icyo kibazo tunarebe n’inyandiko bafite zibaha uwo muriro, noneho tuzavugane n’abawutanze baze bagikemure kuko nta mpamvu yo kuba bafite umuriro ariko batawucana”.
Mugihe aba baturage bavuga ko umuriro bahawe ntacyo ubamariye kuko batawucana, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko harimo kubakwa umuyoboro w’amashanyarazi wa kilometero 28, uzabasha guha amashanyarazi abatuye muri ako Karere mu Mirenge ya Ntongwe, Kinihira, Bweramana, Ruhango na Byimana, bivuze ko n’abo baturage bashobora kuzagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi utari ukomoka ku mirasire y’izuba bagatandukana no guhora bataka ko bahawe umuriro badacana.