Ruhango: Hagiye kubakwa icyumba kibitse amateka y’abakoze Jenoside batarafatwa
Imibereho

Ruhango: Hagiye kubakwa icyumba kibitse amateka y’abakoze Jenoside batarafatwa

HABIMANA Eric

April 7, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu nzu y’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri ku Mayaga, mu karere ka Ruhango, hagiye kongerwamo icyumba cyihariye kizwi nka “Chambre Noir” kizajya gifasha abahasura kwibutswa ko hari abakoze Jenoside bagihunga ubutabera kugeza n’ubu batarafatwa.

Iyi gahunda yakomojweho mu gihe hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku rwego rw’Akarere ka Ruhango. Iki gikorwa kikaba cyabanjirijwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 22.

Iki cyumba kizashyirwamo amateka n’amakuru y’abakekwaho uruhare muri Jenoside batarafatwa, hagamijwe gufasha abagana iyi nzu kumva no gusobanukirwa neza amateka ndetse no gufasha abarokotse mu rugendo rwo kwibuka baniyubaka.

Pasiteri Hubakimana Thomas uhagarariye abikorera mu Karere ka Ruhango, yavuze ko kubungabunga amateka ari ingenzi kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi itazasubira ukundi. Yagize ati: “Dukwiye kubakira ku mateka yaba ameza n’amabi kugira ngo twirinde kongera kugwa mu byabaye, ni ingenzi ko abana bacu n’abazadukomokaho bamenya aya mateka bakanayasobanukirwa neza.”

Urubyiruko na rwo rugaragaza ko rukeneye uburyo bworoshye bwo kwiga amateka mu buryo bunonosoye kandi bucukumbuye. Gikundiro Emmanuel umwe mu rubyiruko rwitabiriye uwo muhango, yasabye ubuyobozi gushyiraho ahantu nko mu isomero cyangwa mu nzu yihariye rwajya rwigiramo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Akenshi twumva ibisobanuro mu magambo make, ariko hakenewe ahantu twajya dusanga amakuru arambuye tukiyigisha, tukarushaho gusobanukirwa amateka yacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko iyi nzu y’amateka yamaze kuzura mu Murenge wa Kinazi, ahazwi nko ku Mayaga, aho amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite uburemere budasanzwe. Iyi nzu izaba irimo amateka yihariye y’Akarere ndetse n’ayo mu gihugu muri rusange.

By’umwihariko icyumba cya “Chambre Noir” kizaba kirimo amakuru y’abantu bagize uruhare muri Jenoside bataraboneka ku buryo uzajya agisura azajya yumva ari nkaho abo bantu bafashwe bagashyirwa mu butabera n’ubwo mu by’ukuri bagihunga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, yagize ati: “Iki cyumba kizafasha abantu kumva ko nubwo abo bantu batarafatwa amateka yabo ahari, kandi adasibangana. Ni uburyo bwo gufasha abarokotse kwiyakira no kumva baruhutse.” Yakomeje asobanura ko iyi nzu izongerwamo n’ubusitani bwihariye buzwi nka “Jardin de Mémoire” buzafasha abahasura kuruhuka no gutuza mu mutwe, cyane cyane mu gihe bari mu rugendo rwo kwibuka.

Kubaka iyi nzu byatwaye asaga miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda, naho imirimo isigaye nko kuyishyiramo ibikoresho no kuyitunganya biteganyijwe kuzatuma igera ku gaciro ka miliyoni 400.

Mu Karere ka Ruhango habarurwa inzibutso enye ziri ku rwego rw´Akarere, zirimo Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabagari ruruhukiyemo imibiri 6,618 y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urwa Mbuye ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 5,022, urwa Ruhango ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 22,233, ndetse n’urwa Kinazi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 63,293 ari na rwo ruruhukiyemo imibiri myinshi ugereranije n’izindi nzibutso ziri mu karere ka Ruhango.

Iyi gahunda yo kubaka “Chambre Noir” igaragaza umuhate wo gukomeza kubungabunga amateka no gufasha Abanyarwanda n’abasura u Rwanda gusobanukirwa neza amateka ya Jenoside, bityo bikaba isomo rikomeye ryo kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi.

Mu Ruhango bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA