Mu Murenge wa Bweramana mu Kagali ka Murama mu Karere ka Ruhango, ni ho ku munsi w’ejo tariki ya 8 Ugushyingo 2024 habonetse umurambo w’uruhinja uri mu cyobo gifata amazi, hakaba hari gushakishwa uwaba yarutaye.
Bamwe mu baturiye aho umurambo wabonetse bavuga ko umubyeyi warutaye akwiye gushakishwa akaryozwa ubu bugome yakoze.
Umwe mu baturiye aho umurambo w’urwo ruhinja wabonetse, avuga ko nyuma yo mu ma saa sita ku munsi w’ejo ari bwo yamenye iyo nkuru mbi.
Ati: ” Ejo mu ma saa cyenda z’igicamunsi nibwo numvise ko hari umurambo ubonetse mu cyobo gifata amazi y’umuturanyi noneho nanjye njya kureba nsanga ni uruhinja bishoboka ko rwatawemo n’umubyeyi warubyaye.”
Akomeza asaba inzego z’ubuyobozi gushakisha uwakoze ao mahano akaryozwa icyaha cyo kwica uwo yabyaye.
Ati: ” Inzego z’ubuyobozi zikwiye kudufasha gushaka umubyeyi gito wihekuye, akajugunya uriya muziranenge, ku buryo yakanirwa urumukwiye.”
Undi muturage wahaye amakuru Imvaho Nshya, avuga ko ibyakozwe n’uwo mubyeyi wihekuye bidakwiye kubaho mu gihugu cy’u Rwanda.
Ati: ” Ni amahano rwose adakwiye kuvugwa mu gihugu cyacu, kuko uriya mubyeyi ni umugome w’umwicanyi, ku buryo akwiye gushakishwa akagezwa imbere y’ubutabera akabazwa amaraso y’uriya muziranenge yavukije ubuzima.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye, amakuru yahaye Imvaho Nshya avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo uwakoze icyaha cyo kujugunya uriya mwana afatwe.
Ati: “Ni byo ejo tariki ya 8 Ugushyingo 2024, mu Murenge wa Bweramana, mu Kagali ka Murama, Umudugu wa Karambo, habonetse umurambo w’uruhinja mu cyobo cy’amazi, umurambo wakuwemo ujyanwa ku bitaro bya Gitwe mu gihe iperereza ryo gushakisha uwataye urwo ruhinja mu cyobo ryatangiye.”