Ruhango: Ifunguro rya saa sita ryakemuye ikibazo cy’abana bata amashuri 
Uburezi

Ruhango: Ifunguro rya saa sita ryakemuye ikibazo cy’abana bata amashuri 

MICOMYIZA Fidele

March 4, 2026

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangaje ko nta bana bagita  amashuri kubera inzara, kuko ababyeyi bumvise neza gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri bityo abagejeje igihe cyo kwiga bose bakoherezwa.

Ibi byavugiwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Werurwe mu bukangurambaga, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) bakoreye ku rwunge rw’amashuri rwa Ruhango ADEPR, bugamije gukangurira ababyeyi gukomeza gushyigikira gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri,batanga umusanzu ku gihe.

Abanyeshuri bishimiye gufatira ayo mafunguro ku ishuri

Nayituriki Tabita yiga mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza kuri we ngo gufatira amafunguro ku ishuri byamugabanyirije urugendo yakoraga ajya kuyafatira mu rugo, avuga ko yavagakuyafata akagera ku ishuri yumva ashaka gusinzira ko ariko ubuahita akomerezaho amasomo nta nkomyi.

Si we gusa kuko Shimwa Yesu we abona ari amahirwe kuba bahabwa amafunguro ku ishuri, ngo kuko hari abana batahaga bagasanga mu rugo nta byo kurya bihari kandi bagomba gusubirana mu masomo n’abandi.

Yavuze iyo nzara yabagabanyirizaga umuhate bagira mu kwiga ndetse bigatuma batekereza no kuba bava mu ishuri.

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruhango ADEPR, Musabyemariya Immaculée yavuze ko iyi gahunda yagize uruhare rukomeye mu mitsindire y’umwana ugereranyije na mbere iratarashyirwaho.

Yagize ati: “Gufatira ifunguro ku ishuri byongereye abana amahirwe yo kubona indyo yuzuye, byabagabanyirije urugendo bakoraga ku munsi bajya kandi bava gufatira amafunguro mu rugo.Si ibyo gusa kuko n’ababyeyi babonye umwanya uhagije wo gukorera imiryango yabo.”

Yakomeje avuga ko kuri ubu kuri icyo kigo hari abana 12 bakomoka mu miryango itishoboye, aho iyo bamaze gufata amafunguro ya saa sita, bababikira ibyo baza kurya batashye nimugoroba, kuko baba baziko nibagera  mu rugo batari bubibone.

Yashimangiye ko ibyo  bituma umunsi ukurikiyeho baza ku ishuri banezerewe ndetse bagakurikira amasomo nta gihunga bakaba baciye ukubiri no guta ishuri kubera gusonza.

Kaboneye Jean Paul, umubyeyi urerera muri iki kigo yavuze ko iyi gahunda ari ingirakamaro mu gutuma abana biga neza ndetse bagakura neza.

Yakebuye n’ababyeyi birengagiza izi nshingano kuko uruhare rwabo muri iyi gahunda ari ruto cyane ugereranyije n’urwo Leta iba yabigizemo.

Yabwiye itangazamakuru kuba abana barira ku ishuri saa sita byaruye umutwaro ababyeyi kuko batakoraga neza imirimo.

Yagize ati: “ Niba umubyeyi yarakoraga ibintu [imirimo] yihuta kuko abana benda gutaha, bimwe bikangirika ariko ubu umwana akaba afatira indyo yuzuye ku ishuri hari icyo na we byamufashije utabishyigikira yarasigaye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Mukangenzi Alphonsine yavuze ko ababyeyi batuye akarere ka ruhango bumvise gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri bakaba babarirwa ku gipimo cya 85%.

Yumvikanishije ko ako Karere  kari mu twa mbere mu Gihugu mu gushyigikira guhanda yo kugaburira abanyeshuri ifunguro rya saa sita aho hari gahunda yo korohereza imiryango isahobora kubona amafaranga igatanga ibiribwa.

Yagize ati: “Dufite gahunda y’ivunjishafaranga, aho umubyeyi udafite amafarangaariko afite ibindi bintu nkenerwa mu gutekera abana nk’inkwi cyangwa ikindi akizana tukakigenera agaciro, umwana akabasha gufata ifunguro.

Yakomeje ashishikariza n’abandi babyeyi batari bumva neza iyi gahunda ko bayumva kuko iri gufasha mu gukomeza ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga buri kuba mu gihe u Rwanda na Afurika muri rusange bitegura kwizihiza umunsi nyafurika wo gufatira amafunguro ku mashuri aho mu Rwanda  ku Rwego rw’Igihugu uzizihirizwa mu Karere ka Rusizi tariki ya 6 Werurwe 2026

Imibare iheruka ya Minisiteri y’uburezi igaragaza ko mu Rwanda habarirwa ibigo birenga ibihumbi 4 by’amashuri abanza, byigwamo n’abana barenga Miliyoni 3 mu gihe mu mashuri yisumbuye habarurwa ibigo bisaga ibihumbi 2 byigamo abanyeshuri barenga ibihumbi 700.

Iyo Minisiteri ivuga ko ikigambiriwe ari uko aba bana bose baba bafatira amafunguro mu mashuri ku kigero cya 100%

Abana ntibagita ishuri kubera amafunguro ya saa sita bahafatira
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mukangenzi Alphonsine yashimangiye ko ababyeyi bakataje mu gushyigikira gahunda yo kubaburira abana ku ishuri saa sita
Abanyeshuri bahabwa amafunguro yujuje intungamubiri ndetse abadashobora kubona ibyo kurya nimugoroba iwabo, bakayafatira ku ishuri

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA