Ruhango: Ntawukwiye gusuzugura Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12
Uburezi

Ruhango: Ntawukwiye gusuzugura Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12

UWIZEYIMANA AIMABLE

August 26, 2025

Ababyeyi bashishikariza abana kudasuzugura amashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kuko abayigamo na bo bavamo abahanga.

Padiri J. Paul Dushimimana, avuga ko icyamushimishije ari ukuba ageze ku bupadiri yarize muri ayo mashuri, benshi bakunze kuvuga ko adatanga ubumenyi.

Ati: ” Jyewe ndashimira Musenyeri Simaragde Mbonyintege wanyemereye kwiga Iseminari nkuru mvuye mu mashuri benshi basuzugura none nkaba ngeze ku bupadiri ndetse tukaba turi babiri mu Rwanda babugezeho barize mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, bivuze ko ko ntawukwiye kuyasuzugura kuko nayo atanga ubumenyi.”

Bimenyimana Paul, umubyeyi uvuka mu Murenge wa Kabagali, na we avuga ko Abanyeshuri bakwiye kwiga bashyizeho umwete kuko amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 nayo atsindisha bityo badakwiye kuyasuzugura.

Ati: “Ibyo Padiri avuga byo kuba Abanyeshuri badakwiye gusuzugura amashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ni byo kuko na we ni urugero rwiza rugaragaza ko atanga ubumenyi.”

Umubyeyi ufite umwana watsinze icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Murebwayire uvuga ko ibyo Padiri avuga ari ukuri ntawukwiye gusuzugura Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Ati: “Ndakubwiza ukuri ko ibyo Padiri avuga ari ukuri, kuko mu rugo ubu mpafite umunyeshuri wigaga mu Burezi bw’ibanze bw’imyaka 9, wamaze gutsinda ikizamini cya Leta, gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’amanota 87%, ugiye kujya mu mwaka wa kane rero urumva ko nta munyeshuri ukwiye gusuzugura Amashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 ahubwo abayigamo bakwiye gushyira imbaraga mu masomo yabo.”

Ministiri w’Uburezi, ubwo hatangazwaga amanota y’ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye, na we akaba yaravuze ko hari gushyiraho ingamba zituma abanyeshuri biga bataha biga neza kurushaho.

Ati: “Ntabwo twashyira imbaraga mukongera ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri, ahubwo icyo tugiye gukora ni ugushyira imbaraga ku banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bataha, ni ukuvuga mu Burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, kugira ngo batsinde neza amasomo kandi bize hafi.”

Imibare y’Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, igaragaza ko abanyeshuri bigaga mu mashuri abanza bagera ku bihumbi ari bo boherejwe mu mashuri biga bacumbikirwamo, n’aho ibihumbi bakaba baroherejwe kwiga mu mashuri yisumbuye bazajya biga bataha.

Abarangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bo boherejwe mu mashuri bazajya biga baba mu kigo bakaba bangana n’ibihumbi ? Mugihe aboherejwe mu mashuri bazajya biga bataha, bangana?

Bivuze ko amashuri y’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, akwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kurushaho gufasha abanyeshuri bayigamo kwiga neza, cyane ko byagaragaye ko abayigamo bavamo abantu bakomeye barimo n’abaminuje muri Tewolojiya birangira babaye abapadiri.

Rimwe mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze bw’Imyaka 9 na 12

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA